MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Guverineri Rubingisa yasabye urubyiruko kwirinda kwiyandarika

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
02/02/2025

Ubwo yifatanyaga n’abatuye mu Karere ka Bugesera kwizihiza umunsi w’Intwari z’Igihugu, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yasabye urubyiruko gushyira imbaraga mu kwiga no gukunda Igihugu rugaharanira kugira ubuzima bwiza rukirinda kwiyandarika.

Ibi yabigarutseho mu birori byabereye kuri stade y’Akarere ka Bugesera kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Gashyantare 2025.

Agaruka ku gushishikariza urubyiruko kurangwa n’umuco w’ubutwari, Guverineri Rubingisa yagize ati: “Kubaka igihugu dushyira imbere inyungu zacyo: Duteza imbere umutekano, turwanya ivangura iryo ariryo ryose, guharanira ubuzima bwiza, urubyiruko rukiga neza rugakunda Igihugu rurushaho kwirinda ingeso mbi nk’ubusinzi, uburara, ubujura ndetse no kwiyandarika.”

Mu kiganiro kigaruka ku butwari bw’Ingabo w’u Rwanda n’ubutwari bw’Abanyarwanda muri rusange cyatanzwe na Rutayisire Jackson, impuguke mu mateka y’u Rwanda, yasabye urubyiruko guterwa ishema n’ibyo Igihugu cyagezeho.

Yagize ati: “Rubyiruko mukwiye guterwa ishema n’uburyo intwari z’u Rwanda zakoze ibidasanzwe kugira ngo uyu munsi tube dufite igihugu kitavogerwa, kitisukirwa. Ibi ni kamere gakondo y’umuryango nyarwanda.”

Umwe mu rubyiruko rwitabiriye Umunsi w’Intwari z’Igihugu, Byiringiro Rene, yagize ati: “Twakiriye neza impanuro twahawe n’abaduhaye ibiganiro ndetse n’ubutumwa bw’Umuyobozi w’Intara yacu y’Iburasirazuba. Icyo nk’urubyiruko dukwiye kuzirikana ni uko turi mu gihugu kiduha amahirwe kandi kiteguye kudufasha kugera ku nzozi zacu mu gukora byiza kandi byinshi.”

Ibirori byo kwizihiza Intwari z’Igihugu, byanaranzwe b’ibikorwa by’umupira w’amaguru ku makipe yakinnye imikino ya nyuma y’irushanwa Umurenge Kagame Cup 2025 mu bagabo n’abagore, aho Umurenge wa Kamabuye wegukanye iki gikombe utsinze Umurenge wa Musenyi 2-0. Naho ikipe y’Umurenge wa Kamabuye mu bagore yatsinze iy’uwa Ngeruka 2-1.

Mu bindi bikorwa byaranze umunsi w’Intwari z’Igihugu, harimo no koroza abaturage batishoboye bahawe inka.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence ageza ubutumwa ku bitabiriye kwizihiza umunsi w’Intwari mu Karere ka Bugesera

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Abanyeshuri 70 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kurya ifunguro bikekwa ko rihumanye
Amakuru

Abanyeshuri 70 bajyanywe kwa muganga nyuma yo kurya ifunguro bikekwa ko rihumanye

23/10/2026
Minisitiri Habimana yasobanuye ibikwiye kuranga uwifuza kuba Umuyobozi mu nzego z’ibanze
Amatora

Minisitiri Habimana yasobanuye ibikwiye kuranga uwifuza kuba Umuyobozi mu nzego z’ibanze

23/10/2026
ACP Christian Safari asaba Aba-DASSO kureka ingeso zitabahesha agaciro
Amakuru

ACP Christian Safari asaba Aba-DASSO kureka ingeso zitabahesha agaciro

23/10/2026
Gatsibo: Abana 800 ntibarasubira ku ishuri mu mwaka w’amashuri wa 2026-2027
Uburezi

Gatsibo: Abana 800 ntibarasubira ku ishuri mu mwaka w’amashuri wa 2026-2027

23/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Depite Uwineza Beline yeretse urubyiruko indangagaciro zarufasha kuba Intwari 

Depite Uwineza Beline yeretse urubyiruko indangagaciro zarufasha kuba Intwari 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU