Umuryango Love for Hope wiyemeje gufatanya n’ubuyobozi guteza imbere impano z’abakiri bato binyuze mu kubashyiriraho urubuga rwo kwidagadura no kugaragarizamo impano zabo, bakongererwa ubumenyi n’ubushobozi mu mpano bifitemo nka kimwe mu bisubizo ku bibazo byugarije urubyiruko.
Ni bimwe mu bikorwa Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bufatanyije n’abafatanyabikorwa bako bibandaho mu gushishikariza abana kwitabira ibigo bibegereye mu gihe cy’ibiruhuko ndetse no mu mpera z’icyumweru kugira ngo bafashwe gukuza no kumenyekanisha impano zabo zitandukanye.
Ruzindana Egide, Umuyobozi w’Umuryango Love for Hope Ministry ufasha urubyiruko kuzamura impano zitandukanye mu Karere ka Bugesera, avuga ko nyuma yo kubona ko urubyiruko rukeneye gufashwa kugaragaza impano zabo, bahisemo kurufasha bagendeye kubyo rukunda.
Ati: “Twahisemo kugendera kubyo rukunda, dusanga ari siporo, imikino n’indi myidagaduro noneho tukabikoresha kugira ngo turwiyegereze bityo tunabonereho kubabwiriza gukora n’ibindi byiza biri mu cyerekezo cy’Igihugu no kubiba mu rubyiruko umuco wo gukora nk’uko tunakunda kubibigisha mu ijambo ry’Imana ko kwizera kutarimo ibikorwa nta gitangaza wabona.”
Bamwe mu babyeyi bo murenge wa Ntarama baturiye ikigo cy’uyu muryango Love for Hope bahamya ko nyuma y’aho abana babo batangiye kwitabira zimwe mu nyigisho zitangirwa muri iki kigo byabahaye icyizere ko abana babo bafite iby’ibanze bibafasha gutegura ejo heza habo binyuze mu kubafasha kuzamura impano zabo.
Mucyo Valens ni umwana w’imyaka 15 wo mu murenge wa Ntarama mu kagari ka Cyugaro ufite impano yo gukina umupira w’amaguru, yitoreza muri iki kigo.
Ati: “Dushima uburyo twashyiriweho tugafashwa kwiga umupira ndetse n’indi mikino tubifashijwemo n’abatoza ba Love for Hope. Dufite ikizere ko impano zacu zizatugeza kuri byinshi kandi n’ababyeyi bacu bashyigikiye ko dukomeza kwitabira kuza hano muri wikendi cyangwa mu biruhuko.”
Nyirambonwa Violette ufite umwana witabira imyitozo yo kumuzamurira impano yo gukina umupira, yagize ati: “Kuba iki kigo kitwegereye, ni amahirwe twagize kuko bifasha abana bacu kwibonamo impano zitandukanye kandi bikanamurinda uburara mu gihe atagiye ku ishuri nko mu biruhuko no muri ‘wikendi.”
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Bugesera, Mbonimpaye Pascal yashimye ibikorwa by’umuryango Love for Hope byo gufasha urubyiruko kugaragaza impano zabo, aho anasaba urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rufite rwo kugira umufatanyabikorwa ubafasha kuzamura impano zabo.
Agira ati: “Ndashimira uyu muryango wita ku rubyiruko mu buryo bwo kubazamurira impano ndetse no kubafasha kugira intekerezo nziza zibaremamo abanyarwanda bazima kandi bafite icyerekezo cy’ejo hazaza. Turabasaba kubyaza amahirwe igihugu cyaduhaye tukaba dufite urubuga rwo kugaragarizamo impano zacu kandi tukabifashwamo n’abafatanyabikorwa.”
Mbonimpaye akomeza asaba urubyiruko kwirinda ingeso mbi zirimo kunywa ibiyobyamwenge no kureka ibitabafitiye akamaro; ahubwo bagashyira umutima mu gukuza impano zabo bakazibyaza umusaruro.
Umuryango Love for Hope ufasha bana basaga 200 bo mu mirenye ya Ntarama, Rilima na Ruhuha mu kuzamura impano zitandukanye, aho buri mezi abiri habaho kugaragaza urwego rw’aho abatozwa bageze bakuza impano mu bijyanye no kubatoza imikino inyuranye, irimo gukina umupira w’amaguru, kuririmba, kubyina, guhanga no gukina ikinamico.
Hifuzwa ko kandi ibikorwa by’uyu muryango byagera mu mirenge yose igize Akarere ka Bugesera, aho uyu muryango uteganya kwahira abana basaga 1000 bagafashwa kuzamura urwego rw’impano zabo.







