Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne yagaragaje ko umugore wo mu cyaro afatiye runini ubuzima bw’imiryango yo mu cyaro ndetse n’ubuzima bw’igihugu, yibutsa ko hakiri urugendo mu gukuraho imbogamizi umugore wo mu cyaro agihura na zo, zirimo ubukene, kutiga, kutamenya amategeko amurengera n’ibindi.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukwakira 2025 mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, ku rwego rw’Akarere wizihirijwe mu Murenge wa Ntarama mu Kagari ka Kibungo.
Agaruka ku ruhare rw’umugore wo mu cyaro mu iterambere ry’umuryngo, Dr. Nyirahabimana yanagarutse ku mbogamizi zikizitiye umugore, ati: “Umugore wo mu cyaro afatiye runini ubuzima bw’imiryango yo mu cyaro ndetse n’ubuzima bw’Ugihugu. U Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu guteza imbere umugore mu miyoborere myiza, amategeko n’ingamba zitandukanye.”
Yakomeje agira ati: “Umugore wo mu cyaro aracyahura n’imbogamizi zirimo ubukene, kutiga, kutamenya amategeko amurengera, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’imirimo myinshi idahemberwa. Kuba kandi 66% by’abagore bakora imirimo y’ubuhinzi, 57 % bakora ubuhinzi butagamije isoko, ibyo bituma umugore wo mu cyaro atabona inyungu ihagije bikanagira n’ingaruka mu mibereho ye n’iterambere.”
Murebwayire Clementine, ni umugore wo mu Kagari ka Kibungo mu Murenge wa Ntarama witeje imbere ahereye mu mushinga w’ubworozi bw’inkoko, kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu kuri gahunda zashyiriweho abagore ngo bazamuke mu iterambere.
Yagize ati: “Ndashimira ubuyobozi bw’Igihugu bukomeje kugira uruhare mu iterambere ryacu nk’abagore kubera ko uyu munsi mfite imishinga mito inyuranye imfasha kubona amafaranga nkiteza imbere; cyane cyane umushinga wo korora inkoko zitanga umusaruro w’amagi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard na we yagaragaje ko umugore afite agaciro kandi afite uruhare rukomeye mu bikorwa byose biteza imbere Igihugu, akaba ari nayo mpamvu yo kwizihiza uyu munsi w’abagore bo mu cyaro.
“Twaje kuzirikana agaciro k’umugore n’umwana w’umukobwa mu iterambere ry’umuryango n’iry’Igihugu. umugore wo mu cyaro ni uw’agaciro agira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu, afite ijambo mu miyoborere n’ubutabera, mu bukungu n’imibereho myiza.”
Mu Karere ka Bugesera, kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro byaranzwe n’ibikorwa byo gushimira abagore b’indashyikirwa bakora ibikorwa biteza imbere imiryango yabo, abakora ibikorwa byimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, abagira uruhare mu bikorwa by’isuku n’isukura ndetse no kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato n’ibindi, bahabwa ibikoresho byo mu rugo birimo, amagare, ibigega bifata amazi, n’amashyiga aronderereza ibicanwa.










