MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Bishimiye kwisanira umuhanda ukongera kuba nyabagendwa

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
31/08/2024

Abaturage bo mu Murenge wa Ntarama mu tugari twa Cyugaro na Kibungo bishimiye ko bagize uruhare mu gikorwa cyo kwisanira umuhanda wa kilometero imwe uhuza utugari twombi, bizeza ubuyobozi kuzarushawo kuwusigasira.

Igikorwa cyo gusana uyu muhanda cyabereye mu muganda usoza ukwezi kwa Kanama 2024, ku rwego rw’Akarere wabereye mu Murenge wa Ntarama, wibanda mu bikorwa byo gusana imihanda no gusibura rigori ziwukikije.

Niyonshuti Jean Bosco, ni umwe mu baturage bakoresheje imodoka ye mu gikorwa cy’umugada, avuga ko kugira ubwitange mu muganda bifasha abaturage kubungabunga ibikorwaremezo nk’imihanda.

Ati: “Kuba twagize uruhare kugira ngo uyu muhanda tuwukore, ni ishema kuri twebwe nk’abawukoresha ndetse ni no kugaragaza ko tugira uruhare mu kubaka igihugu cyacu no kurinda ibyagezweho. Byatunejeje kandi turizeza abayobozi ko tuzajya tuwubungabunga neza ntuzongere kwangirika.”

Rutembeza Claude wo mu Mudugudu wa Cyugaro mu Murenge wa Ntarama avuga ko uyu muhanda bitunganyirije wari warangiritse ku buryo wari ukeneye imbara zo gushaka ibikoresho birimo amabute yu gusiba ibinogo byacukuwe n’isuri y’amazi anyura muri uyu muhanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Umwali Angelique yashimiye abaturage bishatsemo imbaraga zo kwisanira umuhanda wari warangijwe n’amazi aturuka ku musozi wa Nyarunazi, by’umwihariko ashimira abafite amikoro bitanga imodoka zabo ngo zifashishwe ku gutunda amabuye n’itaka ryo gusana uyu muhanda.

Umuhanda wasanywe n’abaturage muri uyu muganda ureshya na kirometero imwe ukaba ugiye gukemura ikibazo cy’ingendo z’abaturage n’abanyeshuri bajya kwiga ku kigo cy’amashuri cya Nyarunazi ndetse bikaba n’igisubizo cy’abaturage bataha mu ngo zituriye uyu muhanda.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Kirehe: Basannye umuhanda wajyaga utuma umuhanda Kibungo-Rusumo ugendwa bigoranye

Kirehe: Basannye umuhanda wajyaga utuma umuhanda Kibungo-Rusumo ugendwa bigoranye

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU