Ku rwego rw’Akarere ka Kirehe, Ubuyobozi bwifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kigina mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama basana umuhanda w’ibirometero bitatu(3Km) wari wangirijwe n’ibiza by’imvura bigatuma n’umuhanda mugari wa Ngoma-Rusumo utaba nyabagendwa mu gihe cy’imvura.
Ni umuganda ku rwego rw’Akarere wabereye mu mu Murenge wa Kigina, Akagari ka Rwanteru, mu Mudugudu wa Rusororo, ku wa 31 Kanama 2024, mu rwego rwo kurinda ibidukikije harwanywa isuri yaterwaga n’uko umuhanda nyabagendwa uri hafi y’umuhanda Kibungo-Rusumo utari ukoze neza.
Umuturage witwa Mukarushema Yvette, ati: “Twajyaga tugorwa cyane no kuzenguraka tujya ku murenge, ubundi imvura yagwa ugasanga umuhanda wuzuye amazi andi akamanuka ajya mu ngo zacu bitewe n’uko uyu muhanda wari udafite imiyoboro y’amazi, ariko ubu twishimiye ko abayobozi bifatanyije natwe mu kuwukora neza kandi tuzanawukomeza kugera ku mashuri.”
Manirakarama Andrew, Umukozi w’Umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere (AJEPRODO Jijukirwa), yavuze ko bakora ibikorwa bitandukanye birimo kuzamura ibyifuzo by’abaturage n’ibibazo bafite mu kubishakira ibisubizo.
Akomeza agira ati: “Twigishije tunashishikariza abaturage gufata amazi aturuka ku nyubako zaba iz’ubucuruzi cyangwa ahatuwe n’abantu kuko iyo twese tuyarekuye akagenda niho hahandi usanga niba ari umuhanda dufite yarishakiye inzira bigatuma habaho itwarwa ry’ubutaka n’imirima ugasanga ntibeza.”
Yavuze ko bakomeza gushishikariza abaturage kugabanya gukoresha inkwi nyinshi ahubwo bagakoresha amashyiga ya cana rumwe, Gas dore ko zisigaye zitangwa hariho nkunganire mu kurengera ibidukikije.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, yavuze ku mpamvu y’umuganda usoza ukwezi kwa Kanama wakozwe basana umuhanda.
Yagize ati: “Uyu muhanda twawuhaga inzira z’amazi kuko byagaragaye ko watwaraga amazi menshi agatwara n’ibitaka mu muhanda wa kaburimbo; bwari uburyo bwo kugira ngo amazi ava hano ajye agenda ajya muri kanari isanzwe yubatswe n’ubuyobozi.”
Yakomeje agira ati: “Twanashakaga ko n’uyu muhanda uba nyabagendwa kuko ufasha abaturage bagana Umurenge wa Kigina bagiye gushaka serivise batazengurutse Rwanteru, urumva twanatangiragamo ubutumwa bwo gutera amashyamba, turi kwitegura gutera ibiti kugira ngo abaturage babungabunge ibiti bihari.”
Yavuze ko mu kubungabunga ibidukikije abaturage bagomba gufata neza amashyiga arondereza ibicanwa atangwa n’umufatanyabikorwa REDO, yanabasabye kurangwa n’umuco w’isuku birinda kujuganya imyanda ahabonetse hose.









