MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Bashyizeho ingamba zo kwita ku biti birenga miliyoni ebyeri bigiye guterwa

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
14/07/2026

Ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera n’Umuryango mpuzamahanga ufasha abahinzi bato kwiteza imbere ‘One Acre Fund Rwanda’, bashyizeho ingamba zizabafasha kwita ku biti birenga miliyoni ebyiri biri gutegurirwa guterwa muri aka Karere bigakura neza nibura ku gikero cya 70% nyuma yo guterwa.

Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa 14 Nyakanga 2026 yo kurebera hamwe uburyo bwo kuzita ku biti bivangwa n’imyaka bizaterwa mu gihembwe cy’iginga 2027A, hagaragajwe ko umubare w’ibiti bikura ari muto ugereranyije n’ibiba byaratewe muri gahunda yo kongera ibiti muri aka Karere, bityo hafatwa ingamba zirimo gushyiraho ubugenzunzi buhoraho bwo gukurikirana ubuzima bw’imikurire y’ibiti hirya no hino mu mirenge igize aka Karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique yagaragaje ikizakorwa mu kugera ku ntego yo kubungabunga ibiti bizaterwa muri uyu mwaka bigakura ku kigero kiri hejuru ya 70%

Ati: “Turabasaba gukurikirana ibiti bivangwa n’imyaka biterwa mu byanya bigega ndetse n’ibiterwa hanze yabyo. Dukwiye guhindura uburyo bw’imikorere mu gutanga ibiti no kubikurikirana kuko mu myaka yashize twatangaga ibiti tukabona imibare y’abo twabihaye ariko bikarangirira aho ngaho. Ubu rero twese tugiye gufatanya kuko dufite abakangurambaga, abajyanama b’ubuhinzi, n’abafatanyabikorwa. Uko dukora ubukangurambaga mu bindi bikorwa, niko tugiye gukora no mu kureba cya giti cyatewe tucyiteho umunsi ku munsi.”

Uwimana Jeanne d’Arc ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu Murenge wa Mayange yagaragaje ko abahinzi biteguye gushyira mu bikorwa gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka. Yasabye ko abahinzi bagezwaho ibiti hakiri kare kugira ngo bitererwe igihe.

Ati: “Abahinzi bacu biteguye kuzatera ibi biti ariko ni ngombwa ko abashinzwe gutanga umurama wo guhumbika ibiti mu mapepenyeri babikora hakiri kare muri uku kwezi kwa Nyakanga.”

Umuyobozi ushinzwe Umubano na Leta muri One Acre Fund Rwanda, Kazora Sheilla yashimye imikoranire myiza iri hagati y’uyu muryango n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera mu kugeza ku bahinzi serivizi zitandukanye zigamije gufasha abahinzi kubona inyongeramusaruzo z’ imbuto, ifumbire n’ibindi bibafasha kuzamura ubuhinzi bwabo. Yagaragaje kandi ko abahinzi bamaze kugera ku kigero gishimishije mu kwitaira serivisi zitangwa n’uyu muryango.

At: “Turashima ubufatanye bwiza buri hagati y’Akarere ka Bugesera na One Acre Fund Rwanda kuko bigaragarira mu bwitabire bw’abahinzi mu kugana no gusobanukirwa serivizi z’ubuhinzi dutanga. Rero natwe twiteguye gukomeza kurushaho ubwo bufatanye, by’umwihariko mu rugendo rwo gutera ibiti birenga 2,000,000 ndetse no kubibungabunga ngo bikure neza bitange umusaruro ku bahinzi.”

Zimwe mu ngamba zo kubungabunga ibiti bizaterwa, harimo guhemba buri muhinzi wese amafaranga 300 kuri buri giti yitayeho mu gihe kingana n’umwaka.

Mu Karere ka Bugesera habarurwa abahinzi basaga ibihumbi 31 bagerwaho na serivisi zo guhabwa nkunganire mu nyongeramusaruro: imbuto, ifumbire,amahugurwa y’ubuhinzi, n’uburyo bwo kubona amasoko.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Umwali Angelique yagaragaje ikizakorwa mu kugera ku ntego yo kubungabunga ibiti bizaterwa muri uyu mwaka bigakura ku kigero kiri hejuru ya 70%
Uwimana Jeanne d’Arc ushinzwe ubuhinzi n’umutungo kamere mu Murenge wa Mayange yagaragaje ko abahinzi biteguye gushyira mu bikorwa gahunda yo gutera ibiti bivangwa n’imyaka
Kazora Sheilla, Umuyobozi ushinzwe Umubano na Leta muri One Acre Fund Rwanda

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Bugesera: Umuganura waranzwe no koroza inka imiryango no kuganuza abatarejeje
Amakuru

Bugesera: Umuganura waranzwe no koroza inka imiryango no kuganuza abatarejeje

07/08/2026
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwizeje ubufasha urubyiruko 49 ruvuye kugororerwa Iwawa
Amakuru

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe bwizeje ubufasha urubyiruko 49 ruvuye kugororerwa Iwawa

07/08/2026
Twizihize Umuganura ariko twiyemeza kunoza ibyo dukora kurushaho- Meya Kakooza Henry
Amakuru

Twizihize Umuganura ariko twiyemeza kunoza ibyo dukora kurushaho- Meya Kakooza Henry

07/08/2026
Meya Mbonyumuvunyi yasabye abaturage kurangwa n’ubumwe n’umurimo unoze
Umuco

Meya Mbonyumuvunyi yasabye abaturage kurangwa n’ubumwe n’umurimo unoze

07/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Abanyeshuri 9,000 batangiye ibizamini bya Leta mu mashuri yisumbuye

Rwamagana: Abanyeshuri 9,000 batangiye ibizamini bya Leta mu mashuri yisumbuye

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU