Abaturage batishoboye borozwa inka binyuze muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, bashishikarijwe gufata neza inka borozwa kuko zifite agaciro n’inyungu yo kubabyarira ubukungu mu gihe bazifashe neza, basabwa gukunda inka bahawe ndetse bakazitaho nk’igishoro batagomba gutakaza.
Ibi Umuyobozi w’ishami ry’ibuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere mu Karere ka Bugesera, Ntazinda Rongin yabyibukije abaturage bakomeje korozwa inka n’imiryango itandukanye itegamiye kuri Leta mu rwego rwo gushyigikira gahunda ya Girinka.
Ntazinda Rongin avuga ko abantu bagabirwa inka iba ari igishoro kinini bahawe kandi ko bakwiye kuzifata neza.
Ati: “Bagomba gufata neza ziriya nka, bakazikunda, bakazitaho kuko ushaka inka aryama nkazo. Ubutumwa bwihariye ni uko inka ari iye, agomba kuyitaho akaba ari igishoro atagomba gutakaza. Byanze bikunze, ahereye kuri iriya nka ni ikimenyetso simusiga y’uko atangiye urugendo rw’ubukire abifashijwemo n’inka yahawe.”
Mukamana Béatrice wo mu Kagari ka Cyugaro mu Mudugudu wa Ruhengeri uherutse guhabwa inka muri Gahunda ya Girinka,avuga ko kuyifata neza bituma izamuha umusaruro mwiza, ati: “Nk’uko Ubuyobozi bubidushishikariza, ubu iyi nka ni ubukungu bwiyongereye, si inka gusa bampaye ahubwo bampaye ubukire. Ni ngombwa ko nyitaho kuko ni igishoro gikomeye cyane.”
Mboneza Jean Claude wo mu Murenge wa Ntarama, na we yishimira inka yahawe akavuga ko izamuteza imbere abigizemo uruhare rwo kuyitaho uko bikwiye. Kuri we ngo izamufasha gukemura ikibazo cy’ifumbire yagiraga mu gukora ubuhinzi.
Ati: “Mu gihe kiri imbere nzaba meze neza n’umuryango wanjye kuko n’abana bazaba banywa amata kandi tubone n’ifumbire yo gukoresha mu murima. Niyo mpamvu tugomba gufata neza inka tuba twarahawe kuko ari ubukungu bw’ibihe byose.”
Mu Karera Bugesera, muri Gahunda ya Girinka, hamaze gutangwa inka zirenga 23,000, akaba ari igikorwa kigorwa buri mwaka gikozwe n’Ubuyobozi butandukanye, imiryango itari iya Lega kandi ko buri mwaka abaturage bahabwa inka binyuze muri iyi gahunda.









