Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Nyamata na Mayange, mu Karere ka Bugesera bemeza ko batazihanganira umucuruzi uwo ari we wese uzabazamuriraho ibiciro, yitwaje icyorezo cya “coronavirus” (COVID-19).
Nyuma y’ako hari abacuruzi bo mu Mujyi wa Kigali baguwe gitumo bagasanga barazamuye ibiciro ku biribwa nk’umuceri, ndetse bakabihanirwa, kuva icyo gihe Abanyabugesera ngo basobanukiwe ko nta mucuruzi ukwiye kubahenda abazamuriraho ibiciro.
Hari bamwe mu baturage baganiriye na Muhaziyacu.rw bavuga uko biteguye guhangana n’abacuruzi babazamuriraho ibiciro uko bishakiye.
Mukamugema utuye mu Mudugudu wa Rusagara, Umurenge wa Nyamata, yagize ati “Iwacu biracyagura uko twabiguraga, umuceri ntacyahindutse, ariko hagize uzamura ibiciro namubwira ko kuri radiyo birirwa babivuga ko ntawukwiye kuzamura ibiciro yitwaje koronavirusi, ubwo rero ntawaduhenda ngo tubyemere, ndetse ntanuwamugurira; ni icyemezo twafashe nk’abaturage.”
Kayijamahe Anastase wo mu Murenge wa Mayange, aho bita mu Biryogo abajijwe icyo yakora asanze aho ahahira bazamuye ibiciro yagize ati “Namutanga, kuko itegeko ritabyemera, numva amatangazo kuri radiyo babibwira abaturage ko badakwiye guhendwa.”

Aba baturage bahamya ko bazakomeza gukorana n’inzego z’ibanze bazitungira agatoki bazereka ahari abacuruzi bazamuye ibiciro.
Mu bukangurambaga bwateguwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera n’Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Iburasirazuba bwo kwibutsa abaturage bo mu mujyi wa Nyamata ko bakwiye kwirinda icyorezo cya koronavirusi bakaraba intoki n’isabune n’ abacuruzi bagasabwa kutazamura ibiciro.
Hari bamwe mu bacuruzi bemeza ko bazamuye ibiciro kuko na bo ngo baranguye bahendwa.
Umwe muri aba bacuruzi utashatse ko amazina ye atangazwa, ucururiza iruhande rw’isoko rya Nyamata yagize ati: “Turangura i Kigali twasanze barazamuye ibiciro, mu cyumweru gishize twagurishaga ku giciro gisanzwe kuko ari ko twaranguye nyuma yaho ku wa mbere twari twabimaze, twagiye kurangura dusanga barabizamuye, umuceri wa Pakistani ubu turawugurisha ibihumbi 24, mbere twarawugurishaga ibihumbi 22.”
Ndungutse Jean Bosco, Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba yemeza ko uwarangue ahenzwe akaba afite inyemezabuguzi we nta kibazo bamufiteho, ngo ikibazo kiri ku baranguye ku giciro cyiza bagahenda abaturage.
Yakomeje agira ati: “Ubu aho twahereye mu Karere ka Bugesera nta mucuruzi twasanze yarazamuye ibiciro, twasanze abacuruzi baramanitse ibiciro, n’abo twagiye tubaza bari bafite inyemezabuguzi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard avuga ko batangiye kwigisha abaturage bo mu mirenge itandukanye, babakangurira kugira umuco wo kwirinda Icyorezo Corona Virus ndetse banatungira urutoki ubuyobozi ahari abacuruzi bazamura ibiciro uko bishakiye.
Icyorezo cya “coronavirus” cyatangiye kumvikana mu mpera za 2019, ubu kimaze gukwira mu bihugu na za Leta bisaga 180 mu isi. Abantu bamaze kucyandura babarirwa mu bihumbi 300, muri bo abahitanwe na cyo basaga ibihumbi 13; abagikize bo basaga ibihumbi 95.
Mu Rwanda abantu 17 ni bo bamaze kugaragara banduye iki cyorezo, umuntu wa mbere akaba yaragaragaye tariki ya 14 Werurwe 2020.






