Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG Emmanuel Gasana, abagize inzego z’Umutekano mu ntara hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, batangije igikorwa cyo gutanga ibyangombwa by’ubutaka bya burundu ku baturage bagera ku 122 bo mu Murenge wa Rweru mu Kagari ka Nemba Umudugudu wa Rutete.
Bamwe mu bahawe ibyangombwa by’ubutaka, babwiye MUHAZIYACU ko banejejwe n’uruhare n’umuhati ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwagize mu kugira ngo babashe kubona ibi byangombwa bya burundu by’ubutaka.
Kagoyire Ritha, ni umwe mu bahawe ibyangomwa by’ubutaka. Uyu mukecuru w’imyaka isaga 70, ashimira ubuyobozi bw’igihugu, by’umwihariko ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera k’ubwo gukurikirana iki kibazo cyabo kugeza ku ndunduro, none kikaba gikemutse nk’uko babyifuzaga. Ati: “Bagize neza cyane.”
Mubyo aba baturage bahawe ibyangombwa bishimiye harimo no kuba bagiye gukomeza imishinga yabo mu mutuzo, ngo kuko bumvaga batatekereza imishinga irambye ngo bayikorere muri ubwo butaka ku bw’ubwoba bwo kuba babwamburwa, none ngo bagiye gukomeza imishinga izabateza imbere ndetse ikanateza imbere igihugu.
Uwamariya Matirida, utuye mu murenge wa Nyamata muri Rugarama I, nawe ari mu bahawe icyangombwa cy’ubutaka giherereye mu murenge wa Rweru muri Rutete. Yagize ati: “Ubu butaka tugiye kububyaza umusaruro tubyitayeho, duteremo imbuto, duteremo ibiti, bityo bizatugirire akamaro, n’igihugu bikigirire akamaro. Bizadushimisha kandi na leta bizayishimisha.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emanuel Gasana, yabwiye abaturage babonye ibyangombwa ko bagomba gutekana kandi ko leta ikora ibishoboka byose ngo umuturage atekane.
Yagize ati: “Mu Rwanda hose, by’umwihariko n’ahangaha ni ukuhageza ibikorwaremezo, umuhanda n’amashanyarazi, amashuri, amavuriro n’ibindi, noneho no gutanga ubutaka kugirango namwe mwitegure kububyaza umusaruro.”
Guverineri Gasana kandi yamaze impungenge abatuye muri aka gace ko n’ibikorwaremezo bitaraza nk’amazi n’ibindi, bizahagera. Komisiyo y’Intara y’Iburasirazuba ishinzwe ubutaka niyo izakomeza gukurikirana ibibazo by’aba baturage kugeza birangiye. Ubusanzwe umuntu uhawe icyangombwa cy’ubutaka, aba abukodeshejwe mugihe cy’imyaka 99.








