Mu Karere ka Nyagaratare hari abaturage batuye mu tugari turi kure y’ibiro by’Umurenge wa Karama, barasaba ko bakwegerezwa serivisi z’ibanze kugira ngo bagabanyirizwe imvune bahura nazo iyo bagiye ku murenge.
Abaturage batuye mu Kagari ka Gikundamvura mu Murenge wa Karama bavuga ko bakora ingendo ndende bajya kwaka serivisi ku murenge, usibye kuba bakora ingendo ndende ngo no mu mafaranga birabahenda cyane nk’uko byemezwa na Kabera Marcelline atuye mu mudugudu w’Isangano.
Yagize ati: “Kuva aho umudugudu w’Isangano uri kugera ku murenge, ugenda n’amaguru ni urugendo rutwara amasaha atatu, iyo ari kuri moto dukoresha amafaranga ibihumbi 2 kuvayo n’ibindi bibiri gusubirayo ubwo bikaba ibihumbi 4.”
Kabera avuga ko izi ngendo ndende zibabangamiye cyane nk’abaturage cyane cyane abafite intege nke, ndetse ngo hari ubwo ushaka serivisi adashobora kuyibona kuko urugendo ruba ari rurerure cyangwa se atanafite amafaranga yo kwishyura moto.
Aba baturage bemeza ko serivisi boroherezwa ikabegera mu kagari kabo ari iza SACCO naho izindi zose ngo bisaba ko bajya kuzishaka ku murenge, Nzabantema Aloys ni umuturage wo mu mudugudu w’Umutara mu Kagari ka Gikundamvura.
Yagize ati: “Nkanjye nkurikije urugendo nkora nakumva ko ubuyobozi bwajya butwegera, noneho wa mwanya wo gukoresha ya mafaranga tukagira uko twayazigama, ubuyobozi bukatuzanira izo serivisi ku kagari, kuko akagari kacu karatwegereye cyane, nta mvune irimo butwegereye ntabwo twabyinubira.”
Aba baturage bavuga ko hari intambwe yatewe n’umurenge wabo kuko hari Radiyo mu mudugudu ibamenyesha amatangazo n’ibikorwa bizabera ku murenge ku buryo nta muturage ugikora urugendo ngo aze gusibirayo atahawe serivisi kuko asanze abazitanga badahari.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Rurangwa Stephen yemeza ko hari ibiri gukorwa hafashwa aba baturage, yagize ati: “Turi mu gihe cy’ikoranabunga, dushishikariza abaturage gukoresha ikoranabunga baka serivisi, aho kugira ngo bakore ingendo ndende turashishikariza abaturage gukoresha ikoranabuhanga ariko na none imirenge iri kure, igakorana n’utugari cyane kugira ngo abaturage babone serivisi ku buryo bworoshye.”
Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere tunini mu gihugu, hari imirenge minini kurusha iyindi mu Rwanda, iyi ikaba imwe mu mpamvu ituma ibiro by’umurenge biba biri kure y’utugari ndetse bikagora abaturage kubona serivisi ku buryo bworoshye.






