Itsinda riturutse mu gihugu cya Sudani y’Epfo ryaje kwigira ku Rwanda uburyo ubuyobozi bwegerejwe abaturage n’imiyoborere myiza kuva ku rwego rw’Igihugu kugera ku rwego rw’ibanze ,ndetse n’imikorere n’imikoranire y’Akarere n’abafatanyabikorwa mu kwesa imihigo.
Mu biganiro Umuyobozi w’Akarere, Mutabazi Richard yagiranye n’iri tsinda rya Minisiteri y’Imari n’igenamigambi muri Sudani y’Epfo kuri uyu wa Kane tariki 23 Gicurasi 2024, yabasubanuriye uburyo Akarere Kabaho mu buzima bwa buri munsi ndetse n’uko gafasha abaturage bagatuye kugera ku iterambere n’imibereho myiza.
Meya Mutabazi yagize ati: “Ubundi Akarere gafite uburyo kabaho n’uko gakora ibikorwa biri muri gahunda za Leta zitandukanye zigamije guteza imbere abaturage. Hari rero ubushobozi gahabwa buturuka ku rwego rw’Igihugu ari nabwo bwinshi, noneho hakabaho n’izindi mbaraga z’abafatanyabikorwa muri za gahunda.”
Mutabazi kandi yakomeje abasobanurira uburyo abafatanyabikorwa bunganira ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye Akarere kaba karashyize mu mihigo ya buri mwaka. Yagaragaje kandi ko ibikorwa byose bimanuka bigakorerwa ku rwego rw’ibanze aho umuturage agerwaho n’ibimukorerwa.
Suzy Albert Yanga Issa, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa bwo gufasha muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi yashimiye ubuyobozi bw’Akarere n’Igihu muri rusange ku ntambwe imaze guterwa mu miyoborere n’imikoranire y’inzego z’ibanze n’urwego rw’Igihugu mu burwo bwo kwegereza ubuyobozi abaturage.
Ati: “Twishimiye kuza mu Rwanda kwigira ku miyoborere yarwo ku buryo abaturage begerejwe ubuyobozi ndetse n’uko inzego z’ibanze zikorana n’abafatanyabikorwa bazigana. Ni impamvu ikomeye dukuye hano muri aka Karere ndetse mu mu gihugu cy’u Rwanda. Twanyuzwe kandi nuko twasobanuriwe uburyo ibikorwa biteza imbere abaturage bibageraho hanabayemo uruhare rw’abafatanyabikorwa.”
Muri uyu mwaka w’imihigo ya 2023-2024, Akarere ka Bugesera gateganya gukora ibikorwa biri mu ngengo y’imari ingaka na Miriyari 41 Frw ayahera kuri miliyari 12 Frw ni ay’ibikorwa by’abafatanyabokorwa b’Akarere.
Akarere ka Bugesera ni kamwe mu turere dukunze kwakira abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye baza kwigira ku Rwanda uko gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa, haba mu bukungu, imibereho myiza y’abaturage ndetse no mu miyoborere mwiza n’ubutabera, aho banasura ibikorwa bitandukanye hirya no hino mu mirenge igize aka Karere.







