Umuryango uharanira guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, RWAMREC, ufatanyije na Care International bamaze guhindurira ubuzima imiryango 741 yo mu Karere ka Nyagatare.
Iyi miryango yo mu Mirenge ya Karangazi na Katabagemu yahinduriwe ubuzima binyuze mu mushinga BAHO aho bahawe amahugurwa agamije kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango.
Muri iyo miryango harimo 270 yahuguwe ku guhindura imyumvire ku mitungo hagati y’abashakanye bakumva ko bayifiteho uburenganzira bungana, 135 yatangije imirimo ibyara inyungu,105 yaguze amatungo magufi na 86 yongeye kubana neza nyuma yo gutandukana.
Hari kandi imiryango 64 yasubije abana mu ishuri bari bararivuyemo, imiryango 32 yasezeranye imbere y’amategeko, 29 yubatse ubwiherero bushya na 16 yavuguruye inzu babamo. Byose babikoze nyuma yo guhugurwa bagasobanukirwa ko bagomba kubana neza.
Umwe mu bahuguwe ku guhindura imyumvire ku mitungo wo mu Murenge wa Karangazi, Kabaraho Dina, avuga ko nyuma yo guhugurwa yasanze yarahohoterwaga atabizi.Urugero atanga ngo ni uko atabaga kuri konti y’umugabo we none ubu akaba yaramushyizeho.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliet,yashimiye RWAMREC ku bikorwa by’indashyikirwa yakoze, abizeza ko bagiye kubyubakiraho nk’Akarere.
Ati”Ni ibikorwa tugiye kubakiraho tugakomeza kurwanya amakimbirane mu muryango. Turizera ko kandi tuzakomeza gufatanya tukajya no muyindi Mirenge igaragaramo amakimbirane kugira ngo tugire imiryango ishoboye kandi itekanye.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC Rutayisire Fidèle, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare ku bufatanye bwabagaragarije mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga BAHO maze abasaba kurushaho kwegera imiryango yahuguwe kugira ngo itazasubira inyuma.
RWAMREC kandi yahuguye abaharanira impinduka 102 bafashije abantu 206 bo mu Mirenge ya Karangazi na Katabagemu guhindura imyumvire ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, hari abagera ku 118 bibumbiye mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya.
Uyu muryango uvuga ko uzakomeza gufatanya n’Akarere ka Nyagatare kwigisha abaturage bagasobanukirwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hirindwa amakimbirane mu miryango.










