MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Bugesera: Abakiri bato basabwe kwitwararika ibishuko biri mu icuruzwa ry’abantu

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
08/12/2025

Inama y’Igihugu y’Abagore yashishikarije urubyiruko kuba maso mu rwego rwo guhangana no kurwanya icuruzwa ry’abantu n’ihohorera rishingiye ku gitsina rikunze kwibasira urubyiruko, isaba ababyeyi gutoza abana babo kugira imyitwarire myiza no kugira amakenga.

Ibi byagarutsweho tariki 07 Ukuboza 2025, ubwo Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Nyirajyambere Belancille yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Bugesera mu rwego rwo gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina no kurwanya icuruzwa ry’abantu.

Agaruka ku ngamba zo gukumira no kurwanya ibi byaha byombi, Umuhuzabikorwa y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Igihugu, Nyirajyambere Belancille yavuze ko hakenewe ubufatanye mu ngeri zose kugira ngo bikumirwe.

Yagize ati: “Urugamba rwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’icuruzwa ry’abantu birasaba umusanzu wa buri wese. Umuto, umukuru; twese dufatanye duhereye iwacu mu miryango.”

Akomeza agira ati: “Ababyeyi barasabwa kumva uruhare rwabo mu gutoza abana babo imyitwarire myiza, imitekerereze, imicungire y’umutungo muke cyangwa mwinshi bafite; babarinda irari ribashora kubaviramo ihohoterwa cyangwa gucuruzwa.”

Umuyobozi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Karere ka Bugesera, Bayisinga Innocent, muri ubu bukangurambaga yagaragaje ko urubyiruko ari rwo rukunze kwibasirwa mu gukora ibi byaha, ati: “Urubyiruko nibo bantu bibasiwe kurenza abandi bantu bose; kuko urumva abantu babacuruza baba bakeneye abantu bagifite ingufu, abagifite imibiri mizima; ntabwo abantu batangiye kurwara indwara zo mu zabukuru baba bakenewe cyane, aha hakenewe urubyiruko akaba ari nayo mpamvu twahisemo kuza kubibabwirira muri siporo.”

Mu butumwa yatangiye muri siporo rusange, Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yasabye abayitabiriye kugira uruhare mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina binyuze mu bukangurambaga bukorerwa muri siporo.

Ati: “Dukore siporo nk’ubuzima ariko ibe n’umuyoboro w’ubukangurambaga kugira ngo twese tube mu muryango uzira ihohotera.”

Bimwe mu bikorwa bikunze kugaragara mu icuruzwa ry’abantu, harimo ibikorwa byo kubavanaho ingingo zimwe na zimwe z’umubiri bakazigurisha ku bazitakaje; twavugamo nk’impyiko, umwijima, amaso n’ibindi bice by’umubiri.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Rwanda, Nyirajyambere Belancille yasabyed ababyeyi kwigisha abana babo kugira imyitwarire myiza ibarinda kubakururira ihohorerwa n’icuruzwa ry’abantu
Urubyiruko rwagejejweho ubutumwa nyuma yo kwitabira siporo
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard asaba abaturage bitabira siporo kuyikoresha mu gukangurira buri wese kurwanya no gukumira ihohotera rishingiye ku gitsina

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
I Kayonza haravugwa abajura biba babanje gutera abantu imiti

I Kayonza haravugwa abajura biba babanje gutera abantu imiti

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU