Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza bagaragaza ko kuri ubu batewe impungenge n’abajura babiba ibyabo bakoresheje imiti ibanza ikabasinziriza, bukajya gucya basanga nta kintu na kimwe kiri mu nzu byose babibamazeho.
Ibi aba baturage barabigarukaho mu gihe Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ubwo bagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda, ku Kacyiru. Aho bavuze ko ibyaha byiganje muri uyu mwaka wa 2025, ari ubujura ndetse n’ibiyobyabwenge.
Mu Karere ka Kayonza naho abaturage bemeza ko kuri ubu babangamiwe n’ubujura, aho bavuga ko baza bakabatera imiti bakabasinziriza hanyuma bakabiba. Urugero ni urwa Umulisa Patricia ucururiza butike mu mudugudu wa Ntinyi, Akagari ka Rurambi, Umurenge wa Nyamirama muri aka Karere, aho agaragaza ko abajura baje bagasahura butike ndetse na matera yari aryamyeho bakayimukuraho.
Mu kiganiro yagiranye n’ibitangazamakuru bya TV na Radio 1 yagize ati: “Nikanguye ndyame, matera bayitwaye n’ibyo nacuruzaga babinkuraho, mbyutswa n’umuntu uje gukama, yarankanguye arambaza ngo nsigaye ndyama hasi? Naramubwiye nti se ko nanywa inzoga ngo mvuge ngo nasinze ndarunduka ngwa hasi ubwo byagenze gute! bakinguye na serire bayishe; nisanze ndyamye hasi.”
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko ibyo abaturage bavuga ko bibwa batewe imiti bishobora kuba atari byo, ahubwo ko rimwe na rimwe babiterwa n’uburangare butuma birwa.
Yagize ati: “Ni umuturage umwe nabyumvanye, byabaye ngombwa ko inzego z’umutekano Polisi sitasiyo ya Nyamirana, ubuyobozi bw’ibanze, akagari, umurenge, bagiyeyo koko ngo barebe ikibazo uwo muturage yaba afite basanga mu by’ukuri nta kibazo na kimwe kigaragaza ko uwo muntu yaba yibwe. Umuntu ashobora kwibwa mu buryo bwinshi butandukanye yibagiwe gukinga se, yaryamye ananiwe se, n’ibindi byinshi; abantu bakavuga ngo twatewe imiti nta n’umuntu uratanga icyo kirego avuga ko icyo kintu cyabaye.”
SP Twizeyimana akomeza asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyabo byibwe bibe byagaruzwa mu maguru mashya.
Mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, mu ngingo ya 166 havuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, n’imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ingingo ya 167 y’iryo tegeko iteganya ko ibyo bihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira.
Ibihano byikuba kabiri kandi iyo kwiba byakorewe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu n’inyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.






