Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera batangiye kuzenguruka utugari twose uko ari 71 tugize imirenge 15 y’Akarere ka Bugesera kugira ngo bumve ndetse banagire uruhare mu gukemura bimwe mu bibazo by’abaturage bo muri aka Karere.
Ni muri gahunda yiswe Sanga umuturage yatangijwe tariki ya 13 Mutarama 2024, aho abayobozi batandukanye bari kujya mu tugari kuganira n’abaturage no kwakira ibibazo bafite.
Iyi gahunda iri kugirwamo uruhare n’abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, aho buri tsinda ryasuye abaturage riba riyobowe n’umujyanama w’Akarere.
Bamwe mu baturage bo mu tugari tumaze gusurwa bavuga ko uyu mwanya ari urubuga rwo kugaragariza ubuyobozi uko imibereho yabo ihagaze ndetse no kongera gusaba ubuyobozi bimwe mu bikorwa bifuza kugezwaho.
Bamwe mu baturage bavuga ko kwegerwa n’Inama Njyanama bavuga ko bibafasha kumva no gushyira mu bikorwa gahunda Leta ikangurira abaturage.
Uwayezu Bernard wo mu Kagari ka Biryogo mu Murenge wa Gashora yagize ati: “Nko kuba Ubuyobozi bwaratwegereye bukadukangurira guhinga ahantu hose hera imyaka ubu byatumye tweza imyaka myinshi kuko twagize ibihe myiza. Rero ni kimwe mu musaruro wuko abayobozi batubaye hafi bakanadufasha kubona amasambu yo guhinga.”
Niyongabire Claire wo mu Kagari ka Kibungo mu Murenge wa Ntarama yagize ati: “Ubu hari amakuru tuba dufiteho amatsiko ariko iyo abayobozi badusuye nkuku bituma tubaza tukamenya amakuru y’ukuri ku biduteganyirijwe mu iterambere riri imbere. Bidufasha kandi kumenya icyo igihugu kidukeneyeho nko kwiteza imbere, kugira isuku, kujyana abana ku ishuri n’ibindi.“
Mutumwinka Imerde agaragaza ko abaturage bakwiye kwibutswa kenshi kugira uruhare mu miyoborere ibakorerwa.
Ati: “Dukeneye ijwi ry’umuturage kugira ngo twimakaze Imiyoborere myiza kuko uruhare ry’umuturage mu igenamigambi ry’Akarere n’iyeswa ry’imihigo y’Akarere rugomba kuza imbere mu rwego rwo gufatanya nawe kubaka ibyo yisangamo kandi yagizemo uruhare.”
Muri iyi gahunda ya Sanga Umuturage, hari gutangwamo ibiganiro bikangurira abaturage kubaruza ubutaka bwabo, gufata Indangamuntu ku bifotoje, kwicungira umutekano ndetse no kongera gukangurira buri wese kugira umuco w’isuku.
Iyi gahunda yatangiye tariki 13 Mutarama 2024, ikaba iteganyijwe gusozwa tariki 18 Mutarama 2024, aho Abayobozi bazaba bamaze kuzenguruka utugari 71 tugize imirenge 15 y’Akarere ka Bugesera.






