Abagize urugaga ‘District Wash Board’ rushinzwe kureberera umuturage mu kugezwaho amazi mu rwego rwo kwimakaza umuco w’isuku n’isukura bo mu Karere ka Bugesera biyemeje gushyira imbaraga mu gukorera ubuvugizi no gufasha abaturage mu kugezwaho amazi meza.
Ni urugaga ruzwi nka ‘District Wash Board’, ibiganiro by’urwo mu Karere ka Bugesera byabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Mutarama 2022,
Munyampeta Aphrodise, Umunyamuryango w’uru rugaga akaba ahagarariye abavomyi avuga ko kuba abagize uru rugaga bigabanyije mu makomisiyo bigiye gutanga umusaruro mu gukorera ubuvugizi abaturage bakegerezwa amazi
Ati: “Nko mu murenge wa Juru ntihaba amazi ahagije, icyakora bakunze gukoresha amazi bavoma mu mibande ariko nk’abatuye hejuru ku musozi biracyari ikibazo; byo birasaba gukora ubuvugizi; birasaba kubyigaho nka ‘wash Board’ y’Akarere.”
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu akaba n’umwe mu bagize uru rugaga, Umwali Angelique yavuze ko ruzafasha aka Karere kubona amakuru no gufata ingamba n’ibyemezo byabasha gukemura ibibazo by’amazi,
Yanavuze ko uru rugaga ari ijisho ry’umuturage, ati: “Ruzafasha Akarere kubona amakuru no gufata ingamba n’ibyemezo byabasha gukemura ibibazo by’amazi ibyakenera ingengo y’imari, ibyakenera ko ari ibyemezo bifatwa mu nama Njyanama, niba kandi ari abadakurikije amategeko n’amabwiriza; dufitemo inzego z’umutekano muri uru rugaga.”
Umwali yakomeje agira ati: “Navuga ngo ni izindi mbaraga ziyongera ku buyobozi bw’Akarere ariko ni n’ijisho ry’abaturage kugira ngo tubashe kumenya ibyo bibazo bihari ndetse tujye n’inama y’uburyo byakemuka, niba hari n’ahakenewe ubuvugizi nabwo bukorwe kugira ngo ibibazo bitwugarije tubikure mu nzira.”
Aganira na MUHAZIYACU, Nimugire Kayihura Martha, Umukozi mu Kigo shinzwe amazi n’Isukura -WASAC mu ishami ry’amazi y’ibyaro akaba ashinzwe kandi gukorana bya hafi no kunganira ba rwiyemezamirimo batanga serivisi z’amazi, yavuze ko uru rugaga ‘District wash Board’ rwashyizweho mu buryo bwo kunganira Akarere,
Ati: “Uru rugaga rwashyizweho mu buryo bwo kunganira Akarere, rugakurikirana uburyo ibikorwaremezo bifashwe, uko bikoreshwa, uko bigezaho serivisi abaturage ndetse rukaba rwanatanga igisubizo cy’uburyo ibyo bibazo byakemuka.”
Akarere ka Bugesera gafite umuhigo wo kugeza amazi meza ku baturage batuye aka karere ku kigero cya 100% mu mwaka wa 2024, aho kuri ubu kageze kuri 75% mu kugeza amazi meza ku baturage.
Ni mu gihe aka karere gafite ubuhunikiro bw’amazi buturuka mu ruganda rwa Kanzenze rufite ubushobozi bwo gutanga meterokibe ibihumbi 40, naho amazi akoreshwa n’abatuye aka karere akaba angana na meterokibe ibihumbi 5; aho angana na meterokibe ibihumbi 30 akoresha n’Umujyi wa Kigali.







