Abaturage bo mu Murenge wa Ngeruka wo mu Karere ka Bugesera biganjemo abagore bacururizaga imboga n’imbuto hasi mu isantere ya Murama bamurikiwe isoko rito ritwikiriye bubakiwe ryuzuye ritwaye Miliyoni zisaga 35FRw.
Iri soko ryatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2024, ryubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Bugesera n’umufatanyabokorwa wako Caritas Rwanda, rikaba rifite imyanya 40 y’aho bacururiza, ububiko ndetse n’ubwiherero.
Ni isoko ryubatswe nyuma y’aho abatuye muri ibi gice bagaragarije ubuyobozi bw’Akarere ko aho bakoreraga hatari hameze neza kuko mu gihe cy’imvura cyangwa izuba ibicuruzwa byabo byangirikaga cyane bikabateza ibihombo.
Mukanyangezi Rose ni umuturage wo mu Murenge wa Ngeruka ucururiza muri iri soko, avuga ko yishimiye iri soko rishya bubakiwe.
Ati: “Turashimira ibikorwaremezo tumaze kugezwaho birimo umuhanda wa kaburimbo mwiza, noneho by’akarusho tukaba tubonye isoko ritwikiriye tuzacururizamo umusaruro utandukanye; kandi turibonye turikeneye kuko twacururizaga hasi mu gitaka ndetse no ku zuba.Turizera ko ubucuruzi bwacu buzatera imbere tukabona amafaranga tukazamuka mu iterambere.”
Ngezendore Jean Baptiste ukuriye abikorera mu Murenge wa Ngeruka ashimira ubufatanye bw’Akarere na Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali bubakiye abaturage iri soko.
Ati: “Turashimira Akarere na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri kiliziya kutwubakira iri isoko. Twebwe nk’abacuruzi tubibonamo amahirwe yo kuba tubonye ahantu hashobora kubyara amafaranga kuko hagiye kujya hacururizwa ibiribwa bitandukanye bityo abahinzi bakaba bazajya babasha kuzana imboga n’imbuto muri iri soko.”
Umuhuzabikorwa wa Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali, Kaligirwa Annonciatta yasabye abaturage bo mu Murenge wa Ngeruka kurushaho guhinga imboga n’imbuto kinyamwuga kugira ngo iri soko bubakiwe rizakomeze kubona umusaruro uricururizwamo, bityo abarikoreramo bashobore kwagura ubucuruzi bwabo.
Yijeje abaturage ko bazakomeza gufatanya n’Akarere ka Bugesera mu bikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard ashimira Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ku bikorwa ikora byo gufatanya n’Akarere mu guteza imbere no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Yagize ati:”Turashimira abafatanyabikorwa nka Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Arkidiyoseze twafatanyije iki gikorwa, gutanga igikorwa remezo nk’iki, bisobanuye ko bashaka gutanga ubuzima, kandi bashaka ko abantu bahinduka. Rero turafatanya kugira ngo abantu bagire icyo bakora, bagire icyo bakuramo, biteze imbere, bahinduke bahindure imiryango yabo n’aho batuye.”
Meya Mutabazi yaboneyeho kandi gusaba abaturage b’Umurenge wa Ngeruka by’umwihariko abaturiye iri soko rya Murama bubakiwe, kuribyaza umusaruro, kuribungabunga no kwakira neza ababagana kugira ngo rizakomeze kubagirira akamaro.











