MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Kirehe: Amashanyarazi amaze kugezwa ku baturage ku gipimo cya 73%

Rahim EtienneYanditswe na Rahim Etienne
21/07/2024

Urugendo rwo kwegereza abaturage ibikorwaremezo by’amashanyarazi mu Karere ka Kirehe rumaze imyaka 14, kuri ubu hirya no hino mu mirenge 12 abamaze kuyagezwaho bari ku kigereranyo cya 73.8%; abo yagezeho bakaba batanga ubuhamya bw’ibikorwa by’iterambere bagezeho.

Amateka agaragaza ko mbere y’umwaka wa 2010 nta muriro w’amashanyarazi wari mu Karere ka Kirehe hose, uretse ibigo binini bimwe byakoreshaga za moteri kugira ngo bibashe gucana.

Guhera muri uwo mwaka hatangijwe imishinga yo kugeza amashanyarazi kuba batuye muri aka Karere, aho abaturage batangiye kuyahabwa mu ngo mu myaka 2011-2012 gukomeza kugeza ubu.

MUHAZIYACU yaganiriye na bamwe mu batuye ahamaze kugezwa amashanyarazi abenshi bahuriza ku kugaragaza ko imibereho yahindutse guhera igihe bayaboneye kuko hari ababashije kwihangira imirimo itandukanye.

Maniraho Modeste ukorera akazi k’ubusuderi mu isantere ya Rwantonde mu Murenge wa Gatore, yagize ati: “Kugira hano umuriro byahinduye ubuzima bwanjye, nkora ubusuderi kandi imibereho yanjye yarahindutse, naguze ikibanza ndubaka, ndatuye kandi mfite inka, turashimira ko twahawe umuriro kuko twihangiye imirimo, ikindi hano ntanga sitaje(imenyerezamwuga ) ku banyeshuri, imibereho yarahindutse rwose tubikesha amashanyarazi.”

Bikorimana John wogoshera mu isantere ya Rutare mu Murenge wa Gatore, ati: “Mbere nabaga ndi murugo, ariko umuriro uje nahise mfungura salo ubu ndogosha kandi bimbeshejeho, uretse kuba mfite amatungo atandukanye nabashije kwiyishyurira ishuri, mbikesha iyi salo, byose rero twabigezeho kubera twagezweho n’umuriro w’amashanyarazi.”

Mutabazi George utuye mu Mudugudu w’Umubano I mu Kagari ka Butazi mu Murenge wa Gahara, yagize ati: “Amashanyarazi tutarayagira twari mu icuraburindi, ku bijyanye n’ubucuruzi twacanaga Buji ariko ubu ducuruza amasaha menshi, ikindi tureba amakuru atandukanye urabona televiziyo hano ni nyinshi kandi mbere twazibonaga mu mijyi, rero amashanyarazi yaduteje imbere cyane nkatwe twari dusa nk’abatuye ahitwa icyaro, ariko natwe dusigaye dukora ibikorwa bitandukanye dore turakirigita ifaranga.”

Munyabuhoro Pie wo mu Murenge wa Gahara ati: “Amashanyarazi hano yahinduye imibereho y’abahatuye, ubucuruzi amasaha yariyongeye, imashini zisya zaratwegeye bityo rero abantu bihangiye imirimo irimo kogosha, gusudira n’ibindi byinshi.”

Akomeza agira ati: “Mbere wasangaga kugira telefone ari ikibazo, n’uyifite kubona aho acaginga byari bikomeye, twacanaga udutadowa, buji n’ibindi ariko ubu abanyeshuri bariga bakabona uko basubira mu masomo neza kubera amashanyarazi niyo mpamvu iterambere hano riri ku muvuduko.”

Nubwo aba baturage bishimira ibyo bagezeho bagaraza imbogamizi y’uko hari aho umuriro w’amashanyarazi utaragera ariko naho wageze hari ibice uburamo cyane ndetse ahandi ukaba ari muke ku buryo hari ibikorwa bitahakorerwa bityo rero bakifuza ko nabyo inzego bireba zabishakira igisubizo ku buryo burambye.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste, asaba aba baturage gukomeza gukora ibikorwa n’imishinga ibateza imbere akabizeza ko naho umuriro ukiri muke cyangwa utaragera bizakenurwa mu gihe cya vuba.

Yagize ati: “Abaturage bakomeze kubyaza umusaruro umuriro w’amashanyarazi bakora ibikorwa batari basanzwe bakora kandi bahindura imikorere basudira, bogosha kandi bongera ibikorwa byinshi, abanyeshuri bige kandi barushaho gukora ibikoresho bitandukanye by’ubukorikori.”

Asubiza ku kibazo cy’aho umuriro w’amashanyarazi utari wagera naho ukiri muke, yagize ati: “Hari gahunda yo kwagura no gutanga umuriro w’amashanyarazi muri uyu mwaka turizeza abatarawubona ko bazawugezwaho mu gihe cya vuba.”

Mu mwaka w’imihigo wa 2023-2024 mu Karere ka Kirehe ingo 844 zahawe amashanyarazi, naho ingo 9,904 zigezwaho amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe kandi butangaza ko mu rwego rwo kwihutisha iterambere no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage hari umushinga wamaze kunozwa w’uko mu ntangiro z’uyu mwaka wa 2024-2025 hazatangwa umuriro w’amashanyarazi ku ngo ibihumbi 20.

Abize imyuga ngo gusudira babashije gukora kubera amashanyarazi(Amafoto: Rahim E.)
No mu bice by’icyaro hagejejwe amashanyarazi
Maniraho Modeste ukorera akazi k’ubusuderi mu isantere ya Rwantonde

Mutabazi George w’i Gahara

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Rahim Etienne

Rahim Etienne

Izo bijyanye

Turabasaba Abayobozi bagiye gutorwa n’abamaze gutorwa kwita ku gukemura ibibazo by’abaturage- Guverineri Rubingisa
Amatora

Turabasaba Abayobozi bagiye gutorwa n’abamaze gutorwa kwita ku gukemura ibibazo by’abaturage- Guverineri Rubingisa

24/10/2026
Ngoma: Abayobozi batowe bibukijwe gushyira umuturage ku isonga
Amakuru

Ngoma: Abayobozi batowe bibukijwe gushyira umuturage ku isonga

24/10/2026
Abatowe i Matimba barajwe ishinga no kurwanya ibikorwa bitemewe byambukiranya umupaka
Amatora

Abatowe i Matimba barajwe ishinga no kurwanya ibikorwa bitemewe byambukiranya umupaka

24/10/2026
Kirehe: Abaturage bagaragaje ibyo bategereje ku bayobozi bashya
Amatora

Kirehe: Abaturage bagaragaje ibyo bategereje ku bayobozi bashya

24/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Perezida Kagame yavuze impamvu yamuteye gutura mu Karere ka Bugesera

Bidasubirwaho, Kagame ni we watsinze amatora n'amajwi 99.18% 

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU