Umuhanzi ‘B PAC Rugamba’ ukora umuziki aratangaza ko ahishiye abakunzi be indirimbo nshya yitwa ‘My God my Queen’ yandikiwe n’Umunyamerika Terry Davis.
Byukusenge Rugamba Jean Claude ni yo mazina bwite y’Umuhanzi B PAC Rugamba, ubarizwa igihe kinini mu Karere ka Ngoma, aho asanzwe anakorera umwuga w’ubwarimu.

Mu kiganiro na MUHAZIYACU, B PAC Rugamba umaze imyaka 10 akora umuziki yavuze ku ndirimbo nshya ari gukoraho yitwa ‘My God my Queen’ yemeza ko iri gukorwa mu buryo budasanzwe.
Ati: “Ubundi izindi ndirimbo zose ni njye waziyandikiraga ariko iyi nshya ‘My God my Queen’ ni Terry Davis-UnaversaulKing wayanditse, icyo njyewe nakoze ni ukujya muri studio nkayitunganya.”
B PAC Rugamba asobanura ko iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda ariko ikaba irimo n’Icyongereza, ikagira n’umwihariko wo kuba ari Collabo, kuko nubwo yanditswe n’umunyamahanga, yayikoranye n’Umuhanzi witwa Yvanny Mpano, waririmbye Corus.”
Agaruka ku butumwa bw’ingenzi buri muri iyi ndirimbo yagize ati: “Iyo uvuze ngo ‘My God my Oueen’, umuntu ahita atekereza ngo Imana yanjye Umwamikazi wanjye, ni ibintu bigoye kubyumva…ariko icyo twashakaga kugaragaza ni uko umugore, bamwita ko ari ‘Umutima w’urugo, kandi iyo umuntu adafite umutima ntabwo abaho… bivuze ngo umugore ashobora kuba ari ishingiro ry’ubuzima buri hano ku isi.”
“Niba umuntu ashobora kuba arwaye, yabona umuntu akunda, yabona umugore we agahita akira cyangwa akoroherwa, burya haba hakoze imbaraga zidasanzwe.”
Umuhanzi ‘B PAC Rugamba’ usobanura ko iyi ndirimbo iri mu njyana ya ‘Afro-beat’, ari nziza cyane ku bantu bakundana, avuga ko biteganyijwe ko irasohoka mu mpera z’uku kwezi k’Ukuboza 2020, ikazasohoka ari amajwi n’amashusho, kandi ngo abantu bazayibona ku mbuga nkoranyambaga zose za B PAC Rugamba.
Mu guhanga, B PAC Rugamba ubu ufite indirimbo 24, umaze gushyira ahagaragara ‘Album’ imwe, ngo ashyira imbaraga mu gutanga ubutumwa bwunga abantu, gushishikariza abantu kubana neza, kwitabira umurimo no kuwunoza, ndetse n’uburyo bwo kuramya Imana kuko aniyita ‘Gospel Gang-Star’.









