Ku munsi wa mbere w’ubukangurambaga bw’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha – RIB bugamije gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina hibandwa ku duce turi kure ya sitasiyo za RIB, mu Karere ka Gatsibo hafashwe abagabo bane bakekwaho gutera abangavu inda batangira gukurikiranwaho ibi byaha.
Ibi byabaye taliki ya 30 Ugushyingo 2020, mu Murenge wa Remera, mu bukangurambaga buzamara icyumweru mu karere kose bugamije gukumira ibyaha no kwakira ibirego bishingiye ku ihohoterwa rikorerwa mu ngo.
Muri ubu bukangurambaga abaturage barasangwa hasi ku mudugudu hifashishijwe ibiro ngendanwa biba mu mudoka nini za RIB.
Muri rusange i Remera hatanzwe ibirego 12, bane muri bo barashinjwa gusambanya abana b’abakobwa no kubatera inda, abandi baregwa ibyaha byo guhoza ku nkeke, guhungabanya uburenganzira bw’abana n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard yabwiye MUHAZIYACU ko ku munsi wa mbere abaturage baba bagitinye gutanga ibirego byabo, ariko ko bizeye ko bazagenda bitabira iyi gahunda.
Yagize ati: “Twabanje kwigisha, amasaha nk’abiri ya mgitondo. Abantu batangira kugenda batanga ibirego. Ubwo bigkomeza ejo bashobora kwiyongera.”
Ubusanzwe RIB igira sitasiyo eshanu zibarizwa mu mirenge 14 igize akarere, Meya Gasana yagize ati: “Sitasiyo eshanu mu mirenge 14 ni nkeya, usanga abaturage kugera kuri izi serivisi bibavuna.”
Yavuze ko batangiriye mu Murenge wa Remera kubera ko ari wo usa n’aho uri kure, ngo abaturage babyitabiriye cyane.
Yagaragaje ko imbogamizi zikiri mu rugamba rwo kurwanya inda ziterwa abangavu ari uko hakigaragara kibazo cy’ababyeyi bahishira abateye inda abakobwa babo, bigatuma RIB idakora akazi kayo neza.
Ati: “Ubufatanye iyo budahari, bijya no kugaragara ari uko abantu binginzwe cyangwa se babanje kubitekerezaho cyane, bigatwara igihe, ugasanga umuntu aje gutanga amakuru, ariko ibimenyetso kugira ngo ubibone bigoranye.”
Yakomeje asobanura ko gutinda kurega bisibanganya ibimenyetso, keretse iyo uwasambanyijwe byamuviriyemo gutwara inda, nibwo umwana avuka agapimwa amaraso bakareba niba ari we se w’umwana.
Mu mwaka ushize wa 2019 habaruwe abangavu 638 batewe inda mu Karere ka Gatsibo.
Iyi gahunda usibye kuba ari ukwegereza serivisi za RIB ku bategereye sitasiyo zayo, igamije no gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame ubwo umwaka ushize yatangizaga ubukangurambaga bw’umwaka bwo kurwanya ihohoterwa no kurwanya inda ziterwa abangavu.











