MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Aya mateka tuyavomemo imbaraga zidushoboza kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda_Depite Mukarugwiza

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
07/04/2022
Depite Mukarugwiza Annonciata

Depite Mukarugwiza Annonciata

Mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Depite Mukarugwiza Annonciata yavuze ko nubwo abatuye Akarere ka Bugesera banyuze mu mateka y’uko Jenoside yabereyemo igeragezwa inshuro nyinshi bigatuma bagira ingaruka zikomeye, badakwiye kwiheba ahubwo bagomba gukomera bakubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ni bumwe mu butumwa bwakarutsweho na Depite Mukarugwiza ubwo yitabiraga igikorwa cyo kutangira icyunamo mu Karere ka Bugesera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata.

Yagize ati: “Dukomeze dukomere, twibuke ku nshuro ya 28 nibyo ariko dukomeze kwibuka twiyubaka, ntidukomeze guheranwa n’agahinda ahubwo aya mateka tuyavomemo imbaraga zidushoboza twese kugira ngo dukomeze kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda buzira amacakubiri.”

Umuyobozi w’ Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yakanguriye abatuye Akarere ka Bugesera gukomera no kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kumenya uko bakwiye kwitwara mu bihe byo kwibuka,

Ati: “Ubutumwa bwa mbere ni ugukomeza, ni ukwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, no gusaba abatutage twese kubana muri iki gikorwa cyo kwibuka; tukamenya uko tukitwaramo; dusindagiza abarokotse Jenoside bagifite intege nkeya cyangwa bafite ingaruka zikomoka kuri Jenoside no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Bankundiye Chantal, uhagarariye Umuryango Ibuka mu Karere ka Bugesera ashima intambwe imaze guterwa mu kwiyubaka kw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi,

Bankundiye yakomeje agira ati: “Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Bugesera turishimye kuko hari aho tugeze tubifashijwe na Leta idukunda. Intego dufite ni iyo gukomeza kubaho tugahobera ubuzima, tukaba abubaka Igihugu ntitube abagisubiza inyuma. “

Bankundiye yagaragaje ibyo bifuza ko byakorwa ati: “Hari abacu bagiye bagwa ahantu hatandukanye. Hari ahagiye hubakwa inzibutso nk’uko bigaragara, ariko hari ahandi twifuzaga ko hashyirwa ibimenyetso byo kwibuka kugira ngo amateka ye kuzibagirana ndetse n’ababyiruka; amashami yadushibutseho, Abanyarwanda muri rusange bakomeze bazamenye ko Jenoside yabayeho kandi hari ibimenyetso. Nk’ i Musenyi ahari ibirombe batayemo abantu bacu kandi tutabashije gushyingura, twifuzaga ko naho hazajya ikimenyetso.”

Ntidendereza John warokokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze ubuhamya bw’urugendo rwe rwo kurokoka, avuga ko ingabo za RPA zamurokoye. Ati: “Mwarakoze, mwaraturokoye, muri intwari nubwo bitari byoroshye. Ubu turi mu iterambere ryiza.”

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamata rushyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi igera ku bihumbi 45.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yunamira abashyinguye mu rwibutso rwa Nyamata

Depite Mukarugwiza Annonciata yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Nyamata

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka BugeseraKwibuka28

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Mu Mafoto: Uko umuhango wo Kwibuka i Kiziguro wagenze

Mu Mafoto: Uko umuhango wo Kwibuka i Kiziguro wagenze

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU