Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’Akarere ka Gatsibo byabereye ku rwibutso rwa Kiziguro, ahacanywe Urumuri rw’Icyizere, abayobozi b’inzego zitandukanye bagashyira indabo ku mva bunamira Abatutsi basaga ibihumbi 20 bahashyinguye mu cyubahiro.
Kuri uyu wa kane tariki 7 Mata 2022, Nyirahabimana Jeanne Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Dr. Nyirahabimana Jeanne yifatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo n’abaturage muri rusange, kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Abari muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe ubutumwa bwatanzwe mu kiganiro cy’umujyanama Kapiteni Altar Eliezar cyitwa “ Twahisemo kuba umwe, kuba umwe no gufatanya.” Hatanzwe n’ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage kandi bakurikiye ijambo rya Nyakubahwa Perezida Repubulika Paul Kagame kuri radiyo na televiziyo.
Nyuma y’ibi bikorwa by’umuhango wo kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bwifatanyije n’abaturage b’Umudugudu wa Kabuye mu Kagari ka Rwarenga mu Murenge wa Remera.










