Abaturage n’abayobozi bo mu Murenge wa Kigabiro uherereye mu Karere ka Rwamagana, basuye igice cya Kane cy’amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu giherereye mu turere twa Musanze na Burera cyizwi nko mu Rugano, bavayo biyemeje gukoresha neza bike bafite bagateza imbere igihugu.
Ni urugendo bakoze kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Ukuboza 2025, nyuma yo gusura ibindi bice binyuranye bigize uyu muhora. Aba baturage basaga 200 bari bizihiwe nyuma yo gusura ibindi bice.
Umuyobozi w’ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, Bashana Medard, yasobanuriye aba baturage n’abayobozi, uko mu Rugano habaye imbarutso yo gutsinda urugamba rwo kuhohora igihugu, nyuma yo gutera Umujyi wa Ruhengeri izi ngabo zigafunguza imfungwa za Politike ndetse zikanigarurira ibindi bice.
Yabasabye ko aya mateka akwiriye kubereka uburyo bakoreshamo duke bafite bagateza imbere abo bayobora nkuko ingabo zari iza FRP-Inkotanyi zakoresheje bike zigatsinda urugamba.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigabiro, Rushimisha Marc, yavuze ko impamvu bahisemo gukora uru rugendo ari ukugira ngo bijye amateka y’ingabo zahoze ari iza FPR-Inkotanyi zabohoye u Rwanda, yavuze ko bashaka kumenya inzira y’inzitane Inkotanyi zanyuzemo kugira ngo nabo bakoreshe amahirwe bafite mu guteza imbere umuturage.
Ati “Ntabwo twiga kugira ngo natwe tuzarwane, ahubwo twiga kugira ngo tujye muri ya ntambara y’iterambere, dufite abaturage bagomba kugezwa ku majyambere kandi kugira ngo bayagereho ni uko tugomba kureba abakoresheje bike bakagera ku ntego. Uyu munsi twe nta nzira y’inzitane dufite, ahubwo dufiite umusingi twashyiriweho ku buryo udufasha mu guteza umuturage wacu imbere.’’
Rushimisha yasabye buri wese gukoresha bike bafite mu kwiteza imbere no kuzamura imibereho ye.
Nkundizanye Pelagie yavuze ko mu rugendo rwo gusura mu Rugano, yakuyemo isomo ryo kwihangana no gukoresha bike ufite mu kwiteza imbere, avuga ko amasomo yahakuye agiye kuyifashisha mu kurushaho guteza imbere igihugu.
Ati “ Isomo nakuye hano ni uko mu kazi kanjye ka buri munsi ngomba gukora neza nkateza imbere igihugu cyanjye kuko nabonye ko abatubohoye hari byinshi nabo bigomwe.’’
Nizeyimana Jean Claude we yagize ati “ Ngiye gukangurira urubyiruko gukunda igihugu no kwita ku kugikorera bakirinda amacakubiri n’inzagano kuko aribyo baysenye igihugu cyacu, nzanababwira ko kuri ubu bafite aho bahera bakwiriye gukoresha ayo mahirwe mu kwiteza imbere.’’
Bazarama Emelyne yashimiye Inkotanyi zabohoye u Rwanda avuga ko amahirwe yo kuba mu gihugu cyiza kirimo umutekano babonye agiye kuyifashisha mu kwigisha abato kuyabungabunga.
Ati “Ngiye gukora cyane kugira ngo ibyo nkora bigere ku banyarwanda benshi nta buriganya, nabonye uko Inkotanyi zihanganye kugira ngo tube dufite igihugu cyiza ubu dufite rero ntabwo ari ibintu byikoze natwe tugiye kurushaho kubyigisha abato.’’
Aba baturage ndetse n’abayobozi biyemeje kandi kuzasura icyiciro cya nyuma kigizwe n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi ndetse n’Ingoro y’Amateka yo guhagarika Jenoside iherereye mu Nteko Ishinga Amategeko.








