Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwashimiye abana batatu b’abanyeshuri baje mu myanya ya mbere ku rwego rw’igihugu mu manota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye mu cyiciro rusange.
Igikorwa cyo gushimira aba bana bahesheje ishema aka Karere cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 12 Kanama 2023 nyuma y’aho Minisiteri y’Uburezi itangarije amanota y’ibizamini by’uyu mwaka ikanashimira abanyeshuri babaye indashyikirwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yishimiye umusaruro w’ibigo by’amashuri yo muri aka Karere, asaba aba banyeshuri kuzakomeza guharanira kuba aba mbere, yanasabye ababyeyi babo gukomeza kubashyigikira.
Ati: “Biba bishimishije kubona abana batsinze ku rwego nk’uru kuko biba bigaragaza uruhare mu bufatanye hagati y’ababyeyi, abarezi ndetse n’abana ubwabo. Iyo rero umuntu yabaye uwa mbere aba yiciriye urubanza kuko iyo wabaye uwa mbere ubutaha ukaba uwa kabiri uba wasubiye inyuma; bivuze rero ko umwanya uba wabonye utagomba gusubira inyuma.”
Tuyambaze Beathe ni umubyeyi w’umwana witwa Dushimimana Jooss Bruce wabaye uwa gatatu mu gihugu mu manota y’ibizamini bisoza amashuri abanza, yavuze icyatumye umwana we agira ubushobozi bwo gutsinda neza mu ishuri ndetse akaba yanatsinze neza ikizamini cya Leta.
Ati: “Ikintu cya mbere rero gikomeye nk’abamama ni ukuba hafi y’umwana kuko uburezi biriya ntabwo butangira umwana ageze mu ishuri, ahubwo butangira akiri muto umwereka udutabo turimo udushushanyo tukamukangura ubwenge bugakura vuba.”
Uyu mubyeyi kandi akomeza ashimira Ubuyobozi bw’Akarere buba hafi ibigo by’amashuri bigatuma bishyira imbaraga mu burezi bufite ireme.
Ati: “Tugira amahirwe ko ubuyobozi bw’Akarere butuba hafi bugakurikirana ibigo by’amashuri kugira ngo byite ku burere n’uburezi bw’abana bacu, kandi turabibona nk’uko na nyuma yo kumenya ko abana babaye aba mbere mu gihugu, bwatwakiriye kugira ngo badushimire dusangire ibyo byishimo.”
Akarere ka Bugesera kihariye imyanya ibiri muri itanu ya mbere mu gihugu mu manota y’abatsinze ibizamini bya Leta by’amashuri abanza mu mwaka wa Gatandatu, aho Kwizera Regis wa EP.Espoir De l’Avenir Nyamata yabaye uwa mbere mu gihugu na Dushimiyimana Jooss Bruce wa Highland School aba uwa gatatu mu gihugu.
Ni mu gihe kandi no mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, umunyeshuri witwa Niyubahwe Uwacu Annick wa Maranyundo Girls School yabaye uwa gatatu mu gihugu. Ni ku nshuro ya kabiri uyu mwana aje mu myanya itanu mu gihugu mu gutsinda neza ibizamini bisoza amashuri, dore ko n’igihe yigaga mu mashuri abanza yaje mu myanya itanu ya mbere mu gihugu.
Nyuma yo kubona impano zinyuranye z’abana batsinda ku kigero gishimishije mu bihe bitandukanye mu bizamini bya Leta, Akarere ka Bugesera kongereye imbaraga mu ireme ry’uburezi kagira n’icyerekezo cy’Akarere cyo kuba Izingiro ry’Ubumenyi, Siporo, Ubuhahirane n’Ubukerarugendo.
Minisiteri y’Uburezi itangaza ko muri rusange mu cyiciro gisoza amashuri abanza ijanisha rusange ry’imitsindire ari 91.09% (abakobwa 91.27 % naho abahungu bakaba 90.87%). Abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizamini bya Leta bari 203,083 mu gihe abakoze ibizamini byose bisoza amashuri abanza bari 201,387.
Ni mugihe kandi mu bizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye ijanisha rusange ry’imitsindire ari 86.97% (abakobwa 84.41 % naho abahungu bakaba 90.20%). Abanyeshuri bari biyandikishije muri iki cyiciro bari 131,602, ababashije gukora ibizamini byose ni 130,934.










