MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abayobozi mu Karere ka Bugesera bihaye umukoro wo kuzamura igipimo cyo gutanga serivisi inoze

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
20/06/2026

Mu rwego rwo kugera ku gipimo gishimishije cy’imitangire ya serivisi inoze ku baturage b’Akarere ka Bugesera, abayobozi mu nzego zitandukanye muri aka Karere, bihaye umukoro wo kunoza serivisi baha abaturage kugira ngo abo bashinzwe kuyobora bagere ku iterambere ryihuse.

Ibi babyunguranyeho ibitekerezo ubwo bahurirana mu Nama ya Komite Mpuzabikorwa y’Akarere ka Bugesera yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kamena 2026, ikaba yitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Akarere, ikaba yitabiriwe kandi n’abahagarariye inzego z’umutekano ndetse n’abafatanyabikorwa b’Akarere batandukanye.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yavuze ko iyi nama yari igamije kurebera hamwe ibibazo bikibangamiye abaturage mu kubaha serivisi inoze kandi yihuse, no gufata ingamba zifatika ku mikorere y’inzego zose zifite uruhare mu gutanga serivisi zitandukanye.

Ati: “Abaturage ni bo shingiro ry’imiyoborere myiza. Inshingano dufite ni ukubakorera mu mucyo, mu bwitange no mu buryo bubafasha kubona serivisi ku gihe kandi zifite ireme. Ibyo bisaba ko twe tubyumva neza, ubufatanye, guhanahana amakuru no gukemura ibibazo mu buryo nyabwo buhuriweho kandi twemeranywaho.”

Meya Mutabazi kandi yabasabye kujya batanga ibitekerezo byubaka no kugaragaza imbogamizi zose zikeneye gukemurwa.

Ati: “Ubufatanye bwacu nibwo buzatuma tugera ku ntego yo gutanga serivisi inoze kandi ishingiye ku byifuzo by’abaturage”

Mu bitekerezo byatanzwe n’abitabiriye iyi nama, hari abagaragaje ko hakenewe cyane guhuza amakuru hagati y’abatanga serivisi ku rwego rw’Akarere cyangwa ku rwego rw’Umurenge bagakorana bya hafi n’urwego rw’Umudugudu.

Murekatete Florence, Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyamata Ⅱ mu Kagari ka Nyamata Ville, yasabye ko hashyirwaho uburyo bwo guhuza amakuru ya serivisi zitangirwa ku karere cyane cyane izijyanye n’ibyangombwa by’ubutaka ndetse n’ibyangombwa by’imyubakire; yagaragaje ko byafasha ba midugudu gukurikirana iyubahirizwa ry’imikoreshereze y’ubutaka cyane cyane mu kugenzura imyubakire.

Ati: “Hari igihe umuntu yubaka yanamanitse icyangobwa cyo kubaka, ariko wenda ugasanga ibyo ari kubaka aranyuranya n’ibyo yasabiye kubaka. Rero turamutse tubifiteho amakuru, byadufasha kujya tubahagarika tugatanga amakuru kubera ko tuzi neza ibyo yasabye kubaka. Ibyo bizarinda wa muturage kujya mu gihombo cy’inyubako ye yakuweho.”

Umuyobozi w’ urugaga rw’abikorera-PSF mu Karere ka Bugesera, Dr. Munyaburanga Edouard we yagaragaje ko hakenewe mbere na mbere kwigisha umuturage akamenya amakuru bityo bikamurinda gukora ibinyuranye.

Ati: “Ikibazo dukeneye gukemura mbere na mbere, ni ukwigisha umuturage agasobanukirwa akamenya amakuru kuri serivisi runaka, noneho bikamurinda gusiragira cyangwa se gutekereza ko hari serivisi yimwe n’urwego runaka. Icyo gihe tuzaba turi kujya mu murongo mwiza wo kugira abaturage bafite cya cyerekezo twifuza.”

Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Bicamumpaka Ildephonse, yasabye abitabiriye iyi nama kurushaho guha serivisi nziza abaturage no kubegera ngo kuko biteza imbere imibereho myiza yabo.

Akarere ka Bugesera kari kuri 65% mu mitangire ya serivisi. Ni mu gihe Akarere ka Burera kari kuri 82,6% mu gutanga serivisi inoze ku abaturage.

Intego y’igihugu ni ukuva ku gipimo cya 70% kikagera kuri 90% mbere y’uko gahunda y’imbaturabukungu NST2 irangira.

RGB igaragaza ko serivisi zikenewe kongerwamo imbaraga zihariye, harimo imicungire y’ubutaka, imyubakire, kurengera ibidukikije n’ubuhinzi kuko ziri ku gipimo kiri munsi ya 70%.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yavuze ko Inama ya Komite Mpuzabikorwa y’Akarere iba igamije kurebera hamwe ibibazo bikibangamiye abaturage mu kubaha serivisi inoze kandi yihuse
Murekatete Florence, Umuyobozi w’Umudugudu wa Nyamata Ⅱ mu Kagari ka Nyamata Ville, yasabye ko hashyirwaho uburyo bwo guhuza amakuru ya serivisi zitangirwa ku karere cyane cyane izijyanye n’ibyangobwa by’ubutaka ndetse n’ibyangombwa by’imyubakire

Umuyobozi wa PSF mu Karere ka Bugesera, Dr. Munyaburanga Edouard we yagaragaje ko hakenewe mbere na mbere kwigisha umuturage akamenya amakuru bityo bikamurinda gukora ibinyuranye

Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, Bicamumpaka Ildephonse, yasabye abitabiriye iyi nama kurushaho guha serivisi nziza abaturage no kubegera ngo kuko biteza imbere imibereho myiza yabo

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026
Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize
Amakuru

Bugesera: Urubyiruko rwamuritse ibyo rwagezeho mu myaka itanu ishize

10/10/2026
Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Imurikabikorwa rya Gatsibo ryasigiye amasomo abafatanyabikorwa baryitabiriye

Imurikabikorwa rya Gatsibo ryasigiye amasomo abafatanyabikorwa baryitabiriye

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU