MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abavugarikumvikana muri Mwogo basuye ku Mulindi w’Intwari biyemeza kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa

Robert BashimikiYanditswe na Robert Bashimiki
04/10/2025

Mu rwego rwo kurushaho kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, abaturage bo mu Murenge wa Mwogo bavuga rikumvikana basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo kubohora Igihugu iherereye mu Karere ka Gicumbi ku Mulindi w’Intwari bahakura amasomo abafasha gusobanukirwa amateka y’u Rwanda n’uruhare bakwiye kugira mu iterambere ry’Igihugu.

Uru ruzinduko bagiriye mu Karere ka Gicumbi ku Mulindi w’Intwari rwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Ukwakira 2025, abagize iri tsinda barimo abagize Inama Njyanama y’Umurenge, iy’Akagari, abagize Inama y’Igihugu y’Abagore, ba Mudugudu, abakozi b’Umurenge, Abajyanama b’ubuzima, n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye.

Bakigera ku Mulindi w’Intwari basobanuriwe mu ncamake impamvu habayeho urugamba rwo kubohora igihugu ndetse banatemberezwa ibice bitandukanye bigize ingoro ndangamateka harimo n’Indaki Umugaba Mukuru w’Ingabo zari iza RPA icyo gihe Generali Major Paul Kagame yabayemo igihe kinini, ndetse n’aho abayobozi bakuru b’Umuryango RPF-Inkotanyi bari bari.

Kakuze Marie Clementine wo mu Murenge wa Mwogo, ni umwe bu basuye Umulindi w’Intwari avuga ko yahungukiye byinshi,

Ati: “Icyanejeje cyane ni ukuza kureba aho urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiriye ndetse n’uburyo uburinzi bwari buhagaze Umubyeyi wacu Perezida wa Repubulika Paul Kagame Imana ikahamurindira. Rero iki gikorwa cyatunejeje uburyo twagiteguye kuko twahungukiye ubwenge butari buke kandi bizadufasha kurushaho kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bwacu nk’abanyarwanda, dukomeze no guharanira iterambere n’ishema ry’u Rwanda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwogo, Mushenyi Innocent, yagize ati: ‘Kugira ngo dutegure igikorwa cyo gusura iyi ngoro y’amateka yo kubohora igihugu, abaturage bifuje kurebera hamwe amateka yaranze Igihugu, by’umwihariko urugamba rwo kukibohora ndetse no kugira ngo urubyiruko twazanye n’abandi baturage bahagarariye abandi tuhigire byinshi bidufasha kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa kandi tunamenye ko Inkotanyi zaduhaye ubuzima.”

Muri uru rugendoshuri, Abavugarikumvikana kandi basuye Ingoro ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura, yubatse ahitwaga CND [Conseil National pour le Développement] ubu ni mu Nteko Ishinga Amategeko mu gice kigana aho umutwe w’abasenateri ukorera. Ibumbatiye amateka atandukanye y’imigendekere y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi nk’igice cya kabiri cy’amateka yayo.

Abaturage b’Umurenge wa Mwogo basuye Indaki Umugaba Mukuru w’Ingabo zari iza RPA icyo gihe Gen. Major Paul Kagame yabagamo

Abaturage basobaniriwe amateka yo ku Mulindi w’Intwari
Ku nzu yahoze ari ibiro bya Perezida Paul Kagame akiri Umugaba Mukuru w’ingabo zari iza RPA icyo gihe ndetse n’abandi basirikare bakuru.
Mushenyi Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwogo yashimiye abaturage bagize inyota yo kuza kwigira amateka y’Igihugu ku Mulindi w’Intwari

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Robert Bashimiki

Robert Bashimiki

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Imirimo yo kubaka umuhanda Nyaruvumu-Gahushyi-Gituku igeze kuri 68%

Imirimo yo kubaka umuhanda Nyaruvumu-Gahushyi-Gituku igeze kuri 68%

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU