MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abaturage ibihumbi 32 b’i Kazo bagiye kubona ikigo nderabuzima hafi

Angelo ManziYanditswe na Angelo Manzi
02/05/2023

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma baravuga ko byabagoraga kubona serivisi z’ubuvuzi zo ku rwego rw’Ikigo nderabuzima bitewe n’urugendo rurerure bakoraga bajya mu yindi mirenge ubu bakaba bishimira ko hari kubakwa ikigo nderabuzima kizuzura gitwaye asaga miliyoni 630Frw.

Ni ikigo nderabuzima kiri kubakwa ku nkunga y’umufatanyabikorwa NELSAP n’Akarere ka Ngoma, biteganyijwe ko kizaba cyuzuye muri Nzeri 2023 cyikaba kizafasha abaturage basaga ibihumbi 32 batuye Umurenge wa Kazo bajyaga kwivuriza mu bigo bindi.

Iki kigo nderabuzima gishya kirimo kubakwa mu mudugudu w’Umuyange, Akagari ka Gahurire mu murenge wa Kazo, abaturage bishimira ko nicyuzura kizabaruhura imvune z’imyaka myinshi bagiraga kuko bajyaga kwivuza i Kibungo cyangwa i Mutenderi bakagerayo barembye kurushaho kubera umunaniro.

Umutesi Uwase Benitha utuye mu mudugudu wa Rango, Akagari ka Gahurire yagize ati: “Iki kigo nderabuzima kiri kubakwa hano hafi kizadufasha gukora neza, make ni ibya mbere kuko twivuzaga bigoranye, byangaga tukajya i Kibungo ku bitaro bikuru ni yo mpamvu ku giti cyane nshimira Akarere ka Ngoma kuba baradushyiriyeho iki kigo cyizadufasha kwivuriza hafi.”

Munyabugingo Jean Bosco yagize ati: “Umurwayi ugiye kwivuriza mu mavuriro yo mu yindi mirenge, akora urugendo rutari munsi y’amasaha ane akagerayo bimugoye kuko aba agenda yicara. Hari nk’uwo inda yafashe mu masaha ya nijoro, muri kwa gushakisha abamuherekeza no gushyashyana ngo bamugeze kwa muganga, yaje kubyarira mu nzira bataramugezayo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kazo, Singirankabo Jean Claude yagize ati: “Nibyo koko hari kubakwa ikigo nderabuzima cya Kazo kizuzura gitwaye amafaranga miliyoni 630Frw ndetse, kizaba kirimo serivisi zitangirwa kwa muganga zitandukanye nk’aho babyarira n’ibindi kuko wasangaga abaturage bakora urugendo rurerure bitewe no kutabona zimwe muri serivisi zitangirwa kwa muganga, bamwe bivurizaga kuri Poste de sante ya Karama abandi bakajya ku bitaro bikuru bya Kibungo.”

Yongeyeho kizafasha cyane abaturage b’Umurenge wa Kazo mu buryo bwagutse ku bijyanye n’ubuzima n’imibereho yabo.

Umurenge wa Kazo utuwe n’abaturage ibihumbi 32,450 nk’uko imibare yavuye mu ibarura rusange ry’abaturage ryabaye mu 2022 ibigaragagaza.

Abagize ibibazo by’uburwayi, bivuriza kuri Poste de santé ya Kazo no mu mirenge bihana imbibi nka Poste de sante ya Karama, Ku Kigo nderabuzima cya Kibungo, ku Kigo nderabuzima cya Mutenderi no ku Bitaro bikuru bya Kibungo.

Mu mirenge 14 igize Akarere ka Ngoma, imirenge ya Kazo na Karembo ni yo yari isigaye itabarizwamo ibigo nderabuzima.

Kuri ubu uretse ikigo nderabuzima cyatangiye kubakwa mu Murenge wa Kazo no mu murenge wa Karembo hamaze kunozwa gahunda yo kuhubaka ikigo nderabuzima kizuzura gitwaye miliyoni zigera kuri 515Frw, hakaba hanateganyijwe iyagurwa ry’ikigo nderabuzima cya Gasetsa cyo mu Murenge wa Remera ku ngengo y’imari y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 170.

Imirimo yo kubaka ikigo nderabuzima mu Murenge wa Kazo yaratangiye
Bamwe mu baturage bahawe akazi mu bikorwa byo kubaka Ikigo nderabuzima i Kazo

Igishushanyo mbonera cy’ikigo nderabuzima kiri kubakwa mu Murenge wa Kazo

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Ngoma

UMWANDITSI

Angelo Manzi

Angelo Manzi

Izo bijyanye

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati
Amakuru

Nyagatare: Imiryango 28 itishoboye yahawe amabati

10/10/2026
Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo
Ubukungu

Amasoko ya Kibungo na Gafunzo agiye kwegurirwa ba rwiyemezamirimo

09/10/2026
Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene
Inkuru z'ingenzi1

Kurangiza imanza ku bwumvikane birinda abaturage ubukene

09/10/2026
Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza
Amakuru

Umudugudu wa Rutaraka wizigamiye asaga 3,500,000 muri Ejo Heza

09/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ifoto y’umunsi: Kabarore umuhanda ufite isuku ukikijwe n’ibiti

Ifoto y'umunsi: Kabarore umuhanda ufite isuku ukikijwe n'ibiti

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU