MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abaturage barasaba ko bahabwa imbuto ziberanye n’imiterere y’ubutaka

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
02/09/2025

Bamwe mu bahinzi bahagarariye abandi mu Ntara y’Iburasirazuba barasaba inzego bireba ko bajya bahabwa imbuto zo guhinga ziberanye n’imiterere y’aho bakorera ubuhinzi, bikabafasha guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ibihe.

Mu nama y’ubuhinzi yateguwe n’Intara y’Iburasirazuba yareberaga hamwe imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga cya A 2026, yabereye ku biro by’intara kuri uyu wa 02 Nzeri, hagaragarijwe bimwe mu bibazo bibangamye kandi bikwiye gushakirwa umuti n’inzego za Leta kimwe n’inzego z’ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB

Gahaya Alphonse ni umuhinzi mu karere ka Kayonza, yemeza ko bafite ikibazo cy’imbuto z’ibigori (Nk’igihingwa cyatoranyijwe) zitangwa mu baturage zitabasha guhangana n’izuba dore ko we ubuhinzi bwe abukorera mu murenge wa Mwili ahegereye za Kageyo bimwe mu bice bikunze kwibasirwa cyane n’izuba ryinshi

Yakomeje agira ati: “Dufite imbuto zera vuba kandi zino iwacu ariko ntabwo ari zo usanga abaturage benshi bahabwa, dukeneye imbuto zera mu gihe gito kandi zihanganira izuba.”

Rugerinyange François Xavier ni umuhinzi wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kabarore, yemeza ko hakenewe imbuto ziberanye n’aho bakorera ubuhinzi bwabo, yakomeje agira ati: “Imbuto zerera igihe kirekire, twe iwacu ntabwo zikenewe iyo tumaze kubona amakuru y’iteganyagihe tuba dukeneye imbuto zera vuba kandi dushobora kubona hafi.”

Imbuto z’ibigori zivugwa n’aba baturage ni RHM (Rwanda Maize Hybrid) izi zitegurwa na RAB kandi zituburwa n’abatubuzi bo mu Rwanda, izi ziberanye n’imiterere ya bimwe mu bice by’iburasirazuba bikunze kugira imvura nke, izi zirimo RHM 1407 na RHM1409, aba bahinzi bemeza ko mu minsi 85 ibigori biba byahishije bikeneye izuba gusa, bisobanuye ko mu mezi atatu gusa biba byeze.

Imbuto ya WH niyo ihabwa abahinzi ku bwinshi bitewe n’uko abenshi bakorana na Tubura kandi ikaba ariyo mbuto ibaha, usibye kuba imara igihe kirekire, iyi mbuto iranahenda kurusha yayindi ituburirwa mu Rwanda.

Umukozi wa Tubura wari mu bitabiriye iyi nama, yasezeranyije ubuyobozi ko bigiye gukosorwa maze abaturage bakabona izo mbuto uko bazifuza, yasobanuye ko akenshi baha abaturage imbuto basabye ndetse ubu nabo bagiye gukurikirana umwihariko w’imiterere ya buri hantu.

Umuyobozi mukuru w’agateganyo w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi-RAB Dr Uwituze Solange avuga ko iki kibazo kuba cyamenyekanye ari inzira yo kugikemura vuba, yagize ati: “Turahumuriza abahinzi tubabwira ko bazabona imbuto zijyanye n’ikigero cy’imvura izagwa, ahubwo icyo tubasaba bihutishe gutegura imirima no gukomeza kwiyandikisha”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudence yasobanuye ko amakuru bagenderaho ubu bayagereranya n’ayo mu bihe byashize kugirango umuntu abone umusaruro mwiza bidashingira ku mbuto gusa,

Yakomeje agira ati: “Ni uguhingira igihe, ni ugushyiramo iyo fumbire igihe, ni ugutera iyo mbuto nziza ni byiza imbuto nyinshi yaba iz’ibirayi n’ibigori zituburirwa inaha iwacu, kandi inyinshi bazibona zirimo na nkunganire, ni amahirwe rero ko na leta ishyiramo akayo mu kunganira abahinzi.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe Meteo Rwanda gitangaza ko muri uyu muhindo, imvura izatangira kugwa mu bice bimwe guhera ku tariki ya 15 Nzeri, aho izacika bwa nyuma ni kuya 22 Ukuboza 2025.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Bugesera: Hatashywe ivomo ry’amazi, abaturage biyemeza kuyacunga neza

Bugesera: Hatashywe ivomo ry’amazi, abaturage biyemeza kuyacunga neza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU