Bamwe mu baturage bategura imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi itandukanye, ntibemeranya n’ikigo BDF ku bijyanye no gutoranya imishinga no guhabwa amakuru ahagije ku bigenderwaho itoranywa bityo bikababera inzitizi mu iterambere.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Kanama 2024 ubwo mu Karere ka Nyagatare haberaga inama igamije gusobanurira abafite imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi uko itoranywa igahabwa amafararanga na CDAT ku bufatanye na BDF.
Benshi muri aba bikorera bahuriza ku kuba BDF itabasobanurira neza ikigenderwaho ihitamo abahabwa amafararanga, ibyo bafata nk’icyuho mu gutangaza amakuru.
Mujyarugamba John ukorera ubuhinzi n’ubworozi mu Murenge wa Tabagwe yagize ati” Iyi mishinga hari igihe idutera ubukene burenze ukwemera kandi twari tumaze kurenga igihe cyo kuba munsi y’umurongo w’ubukene, CDAT ije barayidukanguriye turayumva pe, badusaba gutanga imishinga, twarabikoze badushyira ku bategereza, baratubwira ngo dukomeze. Nubatse ikiraro k’inka 200 na hangari nkora hafi 80%. Ariko natunguwe no kumva ko icyiciro cya mbere cyarangiye, bamaze gutoranya, iyo batoranya bashingira kuki?”
Munyura John Bosco yavuze ko yari ageze ku rwego rwo kwandika akavuga ko atagikeneye gukorana na CDAT kubera ko batinze kumuha inkunga akajya kwaka inguzanyo muri Banki none ubu ari kuyishyura bimugoye kuko nyuma BDF yaje kumubwira ko azagabanyirizwa inkunga kandi mbere yari yarayemerewe ngo cyane ko umushinga we wari wemejwe.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburazirazuba ACP Kanyamihigo R. Innocent wari witabiriye iyi nama yatanze igitekerezo cy’uko hakiri ikibazo cyo gukeza amakuru ku bagenerwabikorwa ngo iyo basubije umuntu watanze umushinga bagakwiye kumwereka ibyo atujuje byose akabyuzuza akongera akohereza.
Umuyobozi Mukuru wa BDF Vincent Munyeshyaka asubiza kuri ibi bibazo yavuze ko mu gutoranya imishinga hari ibyo bagenderaho kandi bakabimenyesha uwatanze umushinga.
Yagize ati” Twakoze ubukangurambaga mu Turere twose, ni nabyo byatumye ubwitabire buba bwinshi cyane, Twashyizeho aga form ko gushyiraho umwirondoro wawe , umushinga n’aho uzawukorera, hanyuma dushyiraho agasisiteme k’ikoranabuhanga kadufasha kureba imishinga ijyanye na Politiki y’Igihugu.
Yakomeje agira ati “ Twashyizeho n’uburyo bwo gutanga amanota kandi abagore n’urubyiruko bahabwa umwihariko, mu kubara amanota ku abagore baheraga kuri 30%, abagize amanota 100% yabaye imishinga 1 320 isaba miliyari 43 Frw kandi dufite miliyari 16 Frw, nta ngengo y’imari ihagije dufite.”
BDF ivuga ko bitewe n’abafite imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi bakomeje kutishimira ko batatoranyijwe, bashyizeho Komite y’ubujurire ihuriweho na RAB maze abantu 15 barajurira, batanu muri bo baremererwa.








