MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Gatsibo: Ubuyobozi bw’Akarere buri mu mwiherero uzamara iminsi ibiri

David TwizeyimanaYanditswe na David Twizeyimana
16/08/2024

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo, Abafatanyabikorwa n’inzego z’umutekano bari mu mwiherero uzamara iminsi ibiri, ufite insanganyamatsiko igira iti “Igenamigambi rinoze umusingi mu kwesa imihigo”.

Ni umwiherero watangijwe ku mugaragaro na Perezida w’Inama njyanama y’Akarere ka Gatsibo, Sibomana Saidi. Mu kiganiro cyihariye Muhazi yacu yagiranye n’umuyobozi w’Akarere, Gasana Richard yavuze ko uyu mwiherero ugamije gusuzuma imihigo uko yagezweho mu mwaka ushize ndetse banaboneraho no gutegura imihigo y’umwaka wa 2024-2025.

Yagize ati: “Twahuriye hano kugira ngo ibikorwa dutangiye muri uyu mwaka bizagende neza twicare twisuzume, aho bitagenda neza, dushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu cyacu n’ibisigaye kugira ngo tubyihutishe, ibyo bikorwa bisigaye mu rwego rwo kugira ngo twisuzume turebe ibyo twakoze turebe n’ibisigaye hanyuma tuhave dufashe ingamba z’uburyo tugiye kubyihutisha.”

Meya kandi yakomeje agaragaza ko iyi nama igamije kurebera hamwe uko bafata ingamba mu kwesa imihigo y’umwaka twinjiyemo.

Yagize ati: “Tugamije gufata ingamba zo kwesa imihigo, murabizi ko iyo umwaka utangiye tuba dutangiye imihigo mishya, iyo mu mwaka ushize yarangiye turimo kwishimira ibyo twagezeho ariko turi no gufata ingamba mu mihigo dufite y’uyu mwaka uburyo tuzayesa, cyane ko ari n’igihe gito cy’umwaka, tukarebera hamwe na serivisi duha abaturage.”

Meya Gasana kandi yakomeje agaragaza ko uyu mwiherero urimo gahunda y’akarere y’imyaka itanu ihuye neza na manda y’imyaka itanu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yatorewe kuyobora.

Ati: “Mu byo tuganira harimo gahunda y’Akarere y’imyaka itanu ya DDS ivuye kuri gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uba waratsinze amatora, ubu rero turi kureba ibikorwa by’imyaka itanu, twarangiza tukabigabanyamo ibyo tuzakora buri mwaka kugeza imyaka itanu irangiye ariko dushyira imbaraga ahantu tukiri inyuma.”

Meya Gasana Richard kandi yagaragaje ko akarere abereye umuyobozi kasoje umwaka ushize gahagaze neza mu kwesa imihigo.

Ati: ” Imihigo y’umwaka ushize yagenze neza, twari dufite imihigo igera ku 116, iyo twisuzumye twebwe tubona ibintu byose twarabikoze neza kubufatanye bw’abantu bose harimo n’abaturage yaba iyo twari twahize mu bukungu, mu mibereho myiza, mu miyoborere yose twayigezeho ku ijanisha riri hejuru ya 90%.”

Muri uyu mwiherero wari witabiriwe n’abafatanyabikorwa b’akarere, harimo n’ihuriro ry’abafatanya bikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Gatsibo, umuyobozi w’iri huriro, Jacques Bakundukize agaragaza ko bishimira ibikorwa byiza byo kuzamura umuturage babikesha ubufatanye bagirana n’izindi nzego.

Agira ati: “Twishimira ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye hari aho umuturage ari kuva naho agana, haba mu mibereho myiza mu bukungu ndetse no kwisanzura mu kuba yakemura ibibazo bitandukanye bijyanye n’uburenganzira bwe.”

Akarere ka Gatsibo ni kamwe mu turere duhagaze neza mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2023-2024, aho ubuyobozi bugaragaza ko yagezweho ku gipimo kiri hejuru kandi ko biteguye kurushaho muri uyu mwaka w’imihigo mishya ya 2024-2025, ibi byose bagaragaza ko babikeshya imikoranire myiza mu nzego zitandukanye ndetse no kumvira inama z’Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

David Twizeyimana

David Twizeyimana

Izo bijyanye

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga
Amakuru

Nyagatare: Abatorewe guhagararira abafite ubumuga bagaragaje ibibaraje ishinga

07/11/2026
Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ikibazo cy’ubujura bukunze kugaragara muri Gatsibo kigiye kuvugutirwa umuti mu buryo burambye

Ikibazo cy’ubujura bukunze kugaragara muri Gatsibo kigiye kuvugutirwa umuti mu buryo burambye

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU