Abagize Umuryango Nyarwanda w’Abari muri Pansiyo (ARR) bishimira ko ubu bafite urubuga rubafasha kungurana inama n’ibitekerezo mu mibereho yabo nyuma yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.
Mu nama ihuza abahuzabikorwa b’amashami n’intumwa z’uturere n’iza RSSB yabereye mu Karere ka Bugesera, abahagarariye abageze mu kiruhuko cy’izabukuru bavuzeko banejejwe n’uburyo bakomeje kwitabwaho na leta nk’abantu bakoreye igihugu, biryo bigatuma bataba mu bwigunge.
Umwe mubari bitabiriye iyi nama, Mukandereye Sarah, aganira na MuhaziYacu, yavuze ko kugeza ubu bahawe agaciro kandi ko batakigira ubwigunge biryo bumva ubuzima bwabo bumeze neza.
Yagize ati: “Mu bigaragara dufashwe neza nk’abantu bageze mu zabukuru, ku buryo tubona ko natwe dufite agaciro.”
Uyu mukecuru uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yishimira ibimaze kugerwaho n’uyu muryango w’Abari muri Pansiyo, ariko kandi anifuza ko abageze mu kiruhuko cy’izabukuru bagira ababahagararira mu nzego za leta nko muri Njyanama y’Akarere, mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse bakanagira ubahagararira muri RSSB.
Ati: “Natwe turifuza kwinjira mu nzego zifata ibyemezo nko mu Nteko Ishinga Amategeko, nko muri RSSB kuko ibyemezo by’abageze mu zabukuru biba bitandukanye n’iby’urubyiruko.”
Munyankore Jean Baptiste wo mu Karere ka Bugesera, ari mu bari mu kiruhuko cy’izabukuru (Pansiyo), nawe ashima ko uyu muryango wabakuye mu bwigunge, ukabafasha kugera ku bikorwa by’ingirakamaro, nko kubakorera ubuvugizi bakabona icyo we yise umushahara wari umenyerewe gutangwa rimwe mu gihembwe, none ubu ukaba utangwa buri kwezi kandi bagahemberwa mu ma banki abegereye.
Yagize ati: “Uyu muryango turawushimira ko wadukuye mu bwigunge, watuburaniye imwe mu mishahara tugira inyongezo tutabonaga. Duhembwa buri kwezi kwarahebwaga buri mezi 3.”
Uyu Jean Baptiste uhagarariye abageze mu kiruhuko cy’iza bukuru, ashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Bugezera mu kubafasha mu biganiro, mu bwumvikane, kandi ko no mu bibazo by’inkunga nabyo aka karere kagerageza kubibafashamo.
Ati: “Badufasha mu biganiro, mu bwumvikane, …. Ikindi gikomeye badufashaho ni uko mu bibazo by’inkunga nabyo bashobora kubidutabaramo kandi tukagira ijambo.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko gufasha aba bageze mu kiruhuko cy’iza bukuru biba biri mu nshingano z’Akarere nk’uko gafasha n’ibindi byiciro byose by’abaturage.
Mu izina ry’Akarere ka Bugesera, Sebatware Magellan, Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere Myiza mu karere, yavuze ko bakomeza gukurikirana imibereho y’abageze mu kiruhuko cy’izabukuru, bakareba ikigenwa n’itegeko bakagihabwa kandi ko aba bakecuru n’abasaza serivisi basabye mu nzego z’ibanze bazihabwa.
Ati: “Twebwe mu nshingano dufite ni ugufasha buri rwego haba ari mu bari mu zabukuru, abasheshakanguhe, haba ari n’abandi bose mu byiciro bitandukanye. By’umwihariko nk’abari mu biruhuko by’izabukuru (Pansiyo) bari abakozi, ni ugukomeza kureba ikigenwa n’itegeko bakagihabwa, serivisi basabye mu nzego za leta, z’ibanze barazihabwa.”
By’umwihariko mu karere Ka Bugesera, abageze mu kiruhuko cy’izabukuru bafite site imwe igabanyijemo ama ‘zone’ atatu ari yo: Nyamata, Ngenda na Gashora, aho iyi site ifite abanyamuryango basaga 150 bafite amakarita. Aba banyamuryango batanga amafaranga 500 ajya mu kigega, hanyuma hakavamo ayajya ku rwego rw’igihugu andi ku kagari ndetse hari n’ayasigara ku rwego rw’umudugudu.
Abageze mu kiruhuko cy’izabukuru bo muri aka karere kandi ubu bamaze kwizigama ayagera ku bihumbi magana atandatu (600,000), aho buri munyamuryango wese yizigamira ibihumbi bitatu ku kwezi.








None se hari uwo RSSB iha umusanzu atizigamye? Ntampamvu yo kubishima ahubwo bidakozwe nibyo byagawa.