MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyagatare: Minisitiri Gatabazi yasabye intore 400 zatorejwe kuba abarinzi by’ibyambu  kudahuga

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
03/09/2021

Mu Karere ka Nyagatare hasojwe itorero ry’abarinzi b’ibyambu 402 bo mu mirenge itandatu ihana imbibi n’umupaka wa Uganda, aho basabwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney kurushaho kuba maso bahangana n’abakora ibyaha byambukiranya umupaka.

Mu rwego rwo guhangana n’ibikorwa by’ubufutuzi, kwambutsa magendu, kwinjiza ibiyobyabwenge bikunze kwigaragaza mu Karere ka Nyagatare, hafashwe umwanzuro wo gushaka uko hakumirwa ibi bikorwa.

Bamwe mu barinzi b’ibyambu basoje itorero bemeza batojwe gukunda igihugu, Uwingabire Joseline ni umurinzi w’icyambu mu Mudugudu wa Munini,  Akagari ka Kagitumba, mu Murenge wa Matimba avuga ko ibyambu bizengurutse Umuvumba birenga 20.

Yagize ati “Hari ibikorwa byinshi byakorwaga binyuze mu nzira zitemewe harimo kwambutsa magendu ubufutuzi, ikindi ni uko n’umwanzi yanyura muri izo nzira akaba yaduhungabanyiriza umutekano.”

Muri ibi bice bakunze kwinjiza icyo bita Indiboti (Caguwa) Kandi izo nzira ngo zidacunzwe neza zanyurwamo n’ushaka guhungabanya umutekano w’Ugihugu.

Bamurate Vianney ni umurinzi w’ibyambu wo mu Murenge wa Tabagwe, Akagari ka Nyagatoma mu Mudugudu wa Kabusunzu, yemeza ko ntawabaca mu rihumye ndetse ko nta n’icyo yashukishwa kabone niyo yaba ari umwe mubo mu muryango we.

Yakomeje agira ati: “Ni akazi katoroshye ariko kuko mparanira umutekano w’igihugu cyanjye, kandi natojwe umuco wo gukunda igihugu numva ntacyandutira igihugu cyanjye niyo mpamvu nahisemo kurwanya uwateza umutekano mucye wese n’inzira zose yacamo.”

Ubwo hasozwaga iri torero Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney yashimye uru rubyiruko rwiyemeje kurwanya ikibi,

Yakomeje agira ati: “Turabashima ko aho mwatangiriye gukora hari byinshi byagabanyutse, kandi mukomereze aho akazi mukora byagaragaye ko kafashije inzego zose yaba iz’umutekano, n’izi nzego z’ibanze.”

Abarinzi b’ibyambu bo muri Nyagatare bakorera mu mirenge ya Kiyombe, Karama, Tabagwe, Rwempasha, Matimba na Musheri uko ari 402 bagenewe agahimbazamusyi kandi bazajya bakora basimburanwa; bagenewe amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi 45 nk’agahimbazamusyi ku wakoze iminsi yose y’ukwezi.

Abashoje itorero ry’abarinzi b’ibyambu bo mu mirenge itandatu y’Akarere ka Nyagatare ihana imbibi n’umupaka wa Uganda basabwe kutadohoka(Amafoto: Hakizimana Y.)

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp
Tags: Akarere ka Nyagatare

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere
Ibikorwaremezo

Hari icyifuzo cy’uko Ikigo Nderabuzima cya Nyarubuye cyaba ibitaro bya 2 by’Akarere

04/11/2026
Nyagatare: Polisi yahaye abaturage ubumenyi bw’ibanze ku kwirinda inkongi
Amakuru

Nyagatare: Polisi yahaye abaturage ubumenyi bw’ibanze ku kwirinda inkongi

03/11/2026
Abantu 11 bafatiwe mu bujura bw’insinga z’amashanyarazi za miliyoni 20Frw
Amashanyarazi

Abantu 11 bafatiwe mu bujura bw’insinga z’amashanyarazi za miliyoni 20Frw

03/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Iburasirazuba: Minisitiri Gatabazi yihanangirije DASSO zikubita abaturage

Iburasirazuba: Minisitiri Gatabazi yihanangirije DASSO zikubita abaturage

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU