Abanyeshuri bahagarariye abandi mu mashuri yisumbuye yo mu Karere ka Rwamagana basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, mu rwego rwo gusobanukirwa amateka n’ingaruka mbi za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gufata ingamba zo guhangana n’abagoreka aya mateka.
Iki gikorwa cyo gusura uru rwibutso cyabaye kuri uyu wa 13 Kamena 2026.
Iri tsinda ry’urubyiruko basuye uru rwibutso rwiganjemo abayobozi b’abanyeshuri (Doyen) n’abahagarariye amahuriro yo kwibuka mu bigo bitandukanye, aho ryagize amahirwe yo kugira urugendoshuri mu bice bigize uru rwibutso.
Basobanuriwe mu buryo bwimbitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, imigambi mibi y’icengezamatwara yagejeje kuri Jenoside, urugendo rwo kwiyubaka, ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda; banagaragarizwa uruhare rwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Gahunzi Jean de Dieu, Umunyeshuri wari uhagarariye abandi muri uru rugendo shuri, yavuze ko ibyo baboneye ku rwibutso byabahaye imbaraga n’inshingano nshya zo guhangana n’ingengabitekerezo nk’urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside.
Yagize ati: “Aya mateka twasobanuriwe adukoze ku mutima kandi aduhaye umukoro ukomeye. Twe nka Generation nshya, ntitwemera ko ibyabaye byazongera kuba ukundi mu Gihugu cyacu. Tugiye gusubira mu bigo byacu, tumishe ubu bumenyi mu bandi, kandi dushyireho imihigo yo gukoresha imvugo n’ibikorwa by’amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne, yagaragaje uburemere bw’uru rugendo mu burezi n’uburere bw’abana.
Yabwiye abanyeshuri ko gusura uru rwibutso rw’amateka atari ubutembere busanzwe, ahubwo ko abana basuye aya mateka ari amaso y’ejo hazaza h’Igihugu cyacu.
Yagize ati: “Turifuza ko amateka yacu mwayumva neza, kugira ngo mutazigera mwemera ko hagira uwo ari we wese uyagoreka cyangwa ngo ababibemo amacakubiri. Ubutwari bw’Inkotanyi n’ubw’Intwari zacu zishyinguye i Remera bukwiye kubabera urumuri n’isoko y’icyizere cyo kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, rurangwa n’ubumwe n’iterambere. Uru rubyiruko nk’abambasaderi b’ejo hazaza bacu, baje hano ngo banywe ku isoko y’ukuri kw’amateka yacu. Turashaka ko bacyura ubumenyi n’ingamba nshya mu bigo byabo, bakaba ku isonga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’abagoreka amateka yacu bifashishije imbuga nkoranyambaga.Twiyemeje kubaka abanyeshuri bafite indangagaciro na zero-tolerance ku macakubiri.”
Abanyeshuri bose basoje uruzinduko bafashe umunota wo kwibuka no gushyira indabo ku mva rusange zishyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 250 by’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.







