MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abantu babiri baburiye ubuzima mu gace ka mbere ka Tour du Rwanda

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
22/02/2026

Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, bwatangaje ko bubabajwe no kumenyesha abantu ko kuri iki cyumweru mu gace ka mbere ka Tour du Rwanda, habaye impanduka yabereye i Gabiro yahise igwamo abaturage babiri mu barebaga uyu mukino n’abandi batandatu barakomereka.

Ni itangazo ryashyizwe ahagaragara ahagana saa cyenda n’igice z’amanywa(15:30). Rigaragaza ko Ubuyobozi bubabajwe no kumenyesha abaturage ko habaye impanuka yabaye uyu munsi mu gace ka Gabiro, mu gace k’isiganwa rya mbere (Stage 1), aho imodoka yari mu modoka zigendana n’isiganwa (caravan) yarenze umuhanda ikagonga abantu bari baje kureba isiganwa.

Ni itangazo rikomeza rimenyesha ko “abantu babiri bitabye Imana, abandi batandatu barakomereka. Abakomeretse bari kwitabwaho n’abaganga, kandi dukomeje gukurikiranira hafi uko ubuzima bwabo buhagaze.”

Polisi y’u Rwanda ngo yahise itangiza iperereza ku cyateye iyi mpanuka. Mu gihe kandi muri iri tangazo Ubuyobozi bwihanganishije imiryango yabuze ababo; kandi bwizeza ko ingamba zo gukaza umutekano w’abaturage zigomba gukomeza gushyirwa imbere.

Agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2026, kahagurukiye i Rukomo, gasorezwa i Rwamagana ku ntera y’ibirometero 173,6.

Itangazo ryasohowe n’Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga
Amakuru

Ntimujenjeke abo twigishije bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside baracyahari -Lt.(Rtd) Laurent Bariyanga

12/10/2026
Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge
Amakuru

Nyagatare: Barishimira ko imikino y’abantu bafite ubumuga yabafashije kuva mu bwigunge

10/10/2026
Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi
Ubuzima

Gatsibo: Amavuriro mato agiye guhabwa abikorera mu rwego rwo kunoza serivisi

10/10/2026
MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa
Umuryango

MIGEPROF yishimira intambwe imaze guterwa mu guteza imbere umwana w’umukobwa

10/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Abatuye i Nyagatare bishimiye kuba Tour du Rwanda yanyuze iwabo

Abatuye i Nyagatare bishimiye kuba Tour du Rwanda yanyuze iwabo

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU