MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abatuye i Nyagatare bishimiye kuba Tour du Rwanda yanyuze iwabo

Protogene BikorimanaYanditswe na Protogene Bikorimana
22/02/2026

Kuri uyu wa 22 Gashyantare 2026, ubwo hatangiraga isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda, mu gace karyo ka mbere kareshya n’ibirometero 173.6 ka Rukomo-Rwamagana, uciye Ngarama-Mimuli-Nyagatare-Karangazi-Kiramuruzi-Kayonza ukagera Rwamagana, abaturage ba Nyagatare bishimiye cyane kubona isiganwa ry’amagare ryanyuze iwabo.

Ni ibintu abatuye i Nyagatare bavuga ko byabateye ishema nk’akarere k’imihanda y’imirambi ibereye amasiganwa nk’aya.

Bamwe muri aba baturage batuye mu Murenge wa Nyagatare barimo Uwimana Jean Bosco, umucuruzi wo muri Nyagatare, yagize ati: “Twishimye cyane kubona Tour du Rwanda iwacu. Imihanda ya Nyagatare ni myiza kandi ni minini, bituma abayisiganwaho bagenda neza, ntibabangamirane. Ku bwanjye nakwifuje ko yajya inyura hano buri gihe, kuko nk’ubu urabona ukuntu abantu bashagaye umuhanga, ni uko bishimwe kandi ibyo byishimo turabikeneye.”

Mukamana Aline, umubyeyi w’abana babiri, yavuze ko ari iby’agaciro kubona isiganwa nk’iri rikomeye muri Nyagatare: “Ubuse wowe urabona atari byiza kubona abafana b’amagare baturutse hirya no hino bazengurutse imihanda? Nk’ubu ndi kumwe n’abana banjye, byatumye babona ibyiza byo gukunda siporo.”

Habimana Eric, umusore ukunda siporo, we yagize ati: “Imihanda ya Nyagatare irasobanutse, irafunguye kandi ikoze neza, nta makoni menshi tugira ku buryo yateza impinuka. Turishimye cyane.”

Aba bose basobanuye ko kubona Tour du Rwanda igera iwabo cyane cyane no mu bice by’ibyaro, ari amahirwe yo guteza imbere siporo, n’ubukerarugendo.

Tour du Rwanda ni isiganwa ryatangiye mu 1988, rikaba rimaze kuba ubukombe mu Rwanda no no mahanga mu by’imikino y’amagare kuva ryahindurwa ku rwego mpuzamahanga rwa UCI 2.1 mu mwaka wa 2009, ibintu byatumye rikurura amakipe akomeye ku mugabane wa Afurika n’ay’i Burayi.

Uyu mwaka wa 2026, Tour du Rwanda yitabiriwe n’amakipe 18 atandukanye, harimo amakipe yo muri Rwanda nka Team Amani, Benediction Cycling Club na May Stars, hamwe n’amakipe yo mu mahanga nka Movistar, Team Emirates, Team Novo Nordisk na Lotto-Intermarché.

Muri Tour du Rwanda, hari abakinnyi bazwi nka: Valens Ndayisenga watsindiye Tour du Rwanda inshuro ebyiri mu 2014 na 2016, na Moïse Mugisha wegukanye agace muri Tour du Rwanda mu 2022. Muri uyu mwaka harimo abakinnyi bafite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga nka Movistar, Team Emirates, na Team Novo Nordisk.

Tour du Rwanda 2026 yatangiye kuri uyu wa 22 Gashyantare ikazarangira ku ya 1 Werurwe, 2026, aho izaba imaze kuzenguruka u Rwanda mu byiciro 8 aribyo:  Agace ka 1: Rukomo – Rwamagana (174 km), Agace ka 2: Nyamata – Huye (135 km),  Agace ka 3: Huye – Rusizi (145 km),  Agace ka 4: Karongi – Rubavu (127 km),  Agace ka 5: Rubavu Criterium (82 km),  Agace ka 6: Rubavu – Musanze (84 km), Agace ka 7: Musanze – Kigali (147 km) n’Agace ka 8: Kigali – Kigali (99 km).

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Protogene Bikorimana

Protogene Bikorimana

Izo bijyanye

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana
Amakuru

Expo-Kayonza: Nta cyuma ibyishimo birahari-Meya Hategekimana

22/08/2026
Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere
Abagore

Rwamagana: 90% by’abagore bari mu bikorwa by’iterambere

22/08/2026
Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu
Amakuru

Rwamagana: Irondo ry’umwuga ryafashe umugabo ukekwaho kwiba inka eshatu

22/08/2026
Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama
Amakuru

Ngoma: Urubyiruko rushaka gukora ubuhinzi rudafite ubutaka rwagiriwe inama

22/08/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Ibyo abaturage biteze ku busitani bwatwaye asaga miliyoni 300 i Nyagatare

Ibyo abaturage biteze ku busitani bwatwaye asaga miliyoni 300 i Nyagatare

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU