Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burasaba abacuruzi b’amatungo arimo ihene n’intama gakurikiza amabwiriza bahabwa n’abahanga mu buvuzi bw’amatungo, kugira ngo icyorezo cy’Ubuganga n’izindi ndwara zishobora kwibasira amatungo bicike burundu nabo bemererwe kongera gucuruza amatungo yabo nk’uko byari bisanzwe.
Ibi Ubuyobozi burabigarukaho nyuma y’uko abahanga mu buvuzi bw’amatungo bemeje ko icyorezo cy’Ubuganga cyashize mu nka, bityo ko abacuruzi b’inka bashobora kongera kuzigura no kuzigurisha ndetse ko n’amasoko yazo afunguye.
Ku yandi matungo nk’ihene n’intama abacuruzi basabwa kubahiriza amabwiriza bahabwa n’abaganga mu gihe kiri hagati y’ibyumweru bibiri na bitatu kugira ngo nabo bemererwe kongera gusubiza ku isoko aya matungo, kuko inzobere mu buvuzi bw’amatungo zivuga ko icyorezo cy’Ubuganga gitinda gushira muri aya matungo magufi bitandukanye no ku nka.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard asaba abacuruzi n’abaturage muri rusange kwitwararika bagakurikiza amabwiriza bahabwa n’abahanga mu buvuzi bw’amatungo kugira ngo Umunyarwanda akomeza gutekane.
Aragira ati: “ Mu bugenzuzi bwakozwe, twasanze mu Karere kacu icyorezo cy’Ubuganga turimo tugitsinda, ndetse abahanga mu buvuzi bw’amatungo batwemerera ko twafungura amasoko y’inka akongera gukora, abari bakumbuye akaboga kakongera kuboneka, ariko ntiturafungura amasoko y’ihene n’intama kugira ngo ejo tutazabona ibyokezo by’ihene cyangwa intama. Impamvu ni uko abahanga batubwiye ko icyorezo cy’Ubuganga muri ayo matungo kidashiramo vuba, ni yo mpamvu twihaye byibura ibyumweru biri hagati ya bibiri na bitatu kugira ngo twigenzure hatazagira Umunyarwanda ubura ubuzima.”
Indwara y’Ubuganga bw’amatungo yitiriwe ikibaya cya Rift Valley ni indwara ikwirakwizwa n’ubwoko bw’imibu bwitwa Aedes ndetse na Culex, usibye kuba iyi ndwara yibasira amatungo yuza arimo, inka, ihene ndetse n’intama, ishobora gufata n’umuntu wariye inyama z’itungo rirwaye iyi ndwara cyangwa wagize aho ahurira n’amatembabuzi y’itungo rirwaye; Iki cyorezo cy’Ubuganga bw’amatungo kikaba cyaramenyekanye mu mwaka 1931.
Mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cy’Ubuganga bw’amatungo ndetse n’izindi ndwara zishobora kwibasira amatungo muri rusange, mu Karere ka Gatsibo inka zose zigera 84,095 zahawe urukingo, naho ihene 115,469 nazo zarakingiwe; ni mu gihe inama zahawe urukingo zigera 6,337.






