MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abantu 8 bamaze kwicwa n’icyorezo cya Marburg mu Rwanda

Noel ManishimweYanditswe na Noel Manishimwe
29/09/2024

Mu itangazo rya Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ry’amakuru mashya kuri Virusi ya Marburg rigaragaza ko kuri iki Cyumweru abandi bantu babiri bitabye Imana bishwe n’iyo virusi, biyongera kuri batandatu bari batangajwe ejo hashize ko bamaze gupfa; mu gihe hakiri abarwaye 18.

Ni amakuru atangajwe kandi nyuma y’uko kuri iki Cyumweru Minisitiri w’ Ubuzima Dr. Nsanzimana Sabin, yatangaje mu kiganiro n’ Abanyamakuru i Kigali, ko abantu bagera kuri 300, aribo bimaze kumenyekana ko bahuye n’abanduye icyorezo cya Marburg.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 28 Nzeri, nibwo Minisitiri w’ubuzima yari yatangaje ko umubare munini w’abarwaye icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg n’abo yahitanye wiganje mu bakora kwa muganga, cyane cyane ahavurirwa indembe.

Bivugwa ko Virusi ya Marburg yandurira cyane mu gukora ku maraso, amatembabuzi y’uyirwaye cyangwa gusangira ibikoresho, imyambaro, byakoreshejwe n’uyirwaye.

Minisitiri Dr. Nsanzimana yakomeje agira ati: “Uwanduye iyo virusi, bishobora gufata iminsi itatu kugera ku byumweru bitatu ataragaragaza ibimenyetso. Ni indwara igaragaza ubukana bwinshi, ku buryo uwahuye nayo, agira ibyago byinshi byo kuba yamuhitana. Icyakora turi gukora ku buryo hapimwa kare abagaragayeho ubu burwayi bagakurikiranwa kugira ngo twirinde ko hagira abaremba, cyangwa hagira abongera guhitanwa nayo.”

Mu bimenyetso biranga iyi ndwara hari umuriro mwinshi, kubabara umutwe, kuruka, gucibwamo n’ibindi.

Mu byo abaturarwanda basabwa mu kwirinda iki cyorezo harimo kwirinda gusangira ibikoresho, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune ndetse no gukoresha umuti wica udukoko uzwi na ‘Sanitizer’,

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko ubufatanye bw’Abanyarwanda n’abandi bafatanyabikorwa bwatumye Igihugu gitsinda ibindi byorezo mu bihe byashize, aribwo buzatuma n’ibindi byorezo biriho ubu bizatsindwa kandi nta we ukwiye gukuka umutima.

Inkuru yabanje: Abantu batandatu bamaze guhitanwa na ‘Marburg’ mu Rwanda

 

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Noel Manishimwe

Noel Manishimwe

Izo bijyanye

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi
Amakuru

Abatuye Marimba basabye kubakirwa isoko no guhabwa amashanyarazi

14/10/2026
Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga
Ubuhinzi

Nyagatare: Hatewe ibiti ibihumbi bitanu bya kawa mu itangizwa ry’igihembwe cy’ihinga

13/10/2026
Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe
Amakuru

Bugesera: Urubuga rwa Baho Neza rwafashije Intwaza mu by’ubuzima bwo mu mutwe

13/10/2026
Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi
Amakuru

Igororero rya Bugesera ryafunzwe, abagororwa bimurirwa ahandi

12/10/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Guverineri Rubingisa yasabye abayobozi ba Nyagatare gushakira isoko ibigori byari byarabuze abaguzi

Guverineri Rubingisa yasabye abayobozi ba Nyagatare gushakira isoko ibigori byari byarabuze abaguzi

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU