Abamotari bo mu Murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare barashimira Chairman wa FPR Inkotanyi Paul Kagame wavuguruye Amakoperative yabo, akanagabanya imisoro ya hato na hato batangaga rimwe na rimwe hakazamo na ruswa, bigatuma batiteza imbere.
Bavuze ko bazabimwitura bamutora mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Nyakanga 2024 ubwo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari mu gikorwa cyo kwamamaza Umukandida wawo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’Abakandida Depite.
Muri Gashyantare 2024, Guverinoma y’ u Rwanda yafashe icyemezo cyo gushyiraho Koperative imwe muri buri Karere n’abandi bakozi ba Koperative bazajya bahembwa na Leta.Ikindi kandi kwinjira muri iyo koperative umugabane shingiro wasabwaga wavanweho.
Itahiwacu Samuel utuye mu Kagari ka Rwimiyaga mu Murenge wa Rwimiyaga yagize ati: “Ubu icyo twishimira nk’abamotari ni uko hari imisoro kera twakwaga ya buri kwezi ntayo tugitanga Umukuru w’Igihugu yayikuyeho, icyo nicyo kizatuma ntora ku gipfunsi. Ikindi namushimira ni uko dufite umutekano, ubu turagenda tukajya mu mashyamba tugakora tugataha, amafaranga araboneka, ntegereje kuri 15 Nyakanga nzabyuka kare njye kumutora.”
Iradukunda Elisa utuye mu Kagari ka Kabeza we yavuze ko mbere bagendaga batareba abantu bakabatega kuko nta matara yarari ku mihanda aho bakoreraga none ngo yarahashyizwe.
Iradukunda akomeza avuga ko kandi babagamirwaga n’abari babashinzwe bitwa aba-securité ngo babacaga amafaranga menshi kandi ntibamenye aho ajya ariko ubu aba mu kimina yizigamira ibihumbi 20 Frw buri Cyumweru. Uyu mumotari kandi arishimira ko bashyiriweho uburyo bwo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bigakorwa mu gihe gito.
Niyomugabo Fabrice yagize ati: “Ikintu yakuyeho ni imisoro myinshi cyane, ubu turi gutwara neza twishimye yadukoreye ibintu byiza cyane. Mbere ntacyo twinjizaga kandi twirirwaga turwana n’aba-securité none nzamutora umusaza Kagame Paul.”
Umukandida Depite w’Umuryango FPR-Inkotanyi Wibabara Jennifer yavuze ko u Rwanda rwari rwarakuwe ku ikarita y’Isi none ngo harakabaho Paul Kagame wakuye abanyarwanda i buzimu akabahindura abantu.
Mu Karere ka Nyagatare habarurwa abamotari 1,436 bibumbiye muri koperative imwe ihagarariwe n’abayobozi 50 batowe muri buri zone bakazajya banitabira inteko rusange.








