Abacuruzi bakorera mu isoko riri mu isantere y’ubucuruzi ya Ngarama mu Murenge wa Ngarama, mu Karere ka Gatsibo bavuga ko iyi santere iri gutera imbere ku buryo bwihuse kuko irimo ibikorwaremezo bitandukanye nk’umuhanda munini wa kaburimbo uhuza Akarere ka Gatsibo n’aka Nyagatare ndetse na Gicumbi, ibitaro bigezweho by’Akarere bya Ngarama, amashuri n’ibindi bitandukanye ariko bagifite ikibazo cy’isoko rigezweho ryubakiye kuko iryo bakoreramo iyo imvura iguye ibintu byabo byangirika ndetse n’abajura bakabiba kubera imitere yaryo.
Bamwe mu bakorera muri iri soko baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko isoko rya Ngarama ryubatswe byatuma isantere ya Ngarama nayo itera imbere kurushaho bigakurura n’abacuruzi baturutse ahandi ndetse n’ubucuruzi bugatera imbere muri rusange.
Manishimwe Emmanuel akorera muri iri soko rya Ngarama aragira ati: “Isoko ryakabaye ryubatse kuko gucururiza kuri ibi biti biteza akajagari, umujura akaba yakwiba ntumenye igihe yakwibiye bitewe n’ukuntu tuba twegeranye, ikindi umujyi wa Ngarama uri gutera imbere ku buryo bufatika, rero kubonamo ibiti nk’ibi ubona biteje umwanda, twasaba ko batwubakira isoko kuko iyo urebye ibindi bikorwaremezo hano turabifite ariko isoko riracyari ikibazo.”
Mukeshimana Annonciata atuye muri iyi santere ya Ngarama, ati: “Kuba isoko ritubatse ni ikibazo, ribaye ryubatswe abantu bagira umutekano w’ibicuruzwa byabo kuko baba bafite aho kubisiga, ariko hano bisaba kuza abyikoreye cyangwa yabitegeye no gutaha bikaba uko, iyo imvura iguye usanga ari ikibazo gikomeye kurwana no kwanura, bigatuma usanga isoko ridatera imbere kubera ko abahakorera ari abaho hafi gusa.”
Nubwo abacuruzi bagaragaza ko isoko rya Ngarama ari ikibazo kuba ritubakiye, ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bugaragaza ko muri gahunda y’ibikorwa by’Akarere y’imyaka itanu akarere gafatanyije n’abikorera, isoko rya Ngarama rizubakwa kimwe n’andi masoko asanzwe ahari ariko ashaje ya Rwagitima, Kabarore, Muhura, ndetse na Kiramuruzi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gtsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Sekanyange Jean Leonard avuga ko ku bufatanye n’abikorera hamaze gutunganywa uko isoko rya Ngarama rizubakwa igisigaye ari uburyo bw’amategeko kugira ngo ubutaka bwa Leta buhabwe abikorera.
Aragira ati: “Ibitureba nk’akarere twarabikoze ibisigaye ni ibireba abikorera biyemeje kubaka isoko rya Ngarama, kandi tuvugana umunsi ku munsi n’inzego bireba kugira ngo isoko rya Ngarama ribe ryakorwa kuko natwe turifuza ko haba umucuruzi n’undi muntu wese ugenda mu isantere ya Ngarama agende ahantu heza hasa neza, tubirimo rero ibireba akarere twe twarabikoze ibigisigaye n’ibireba inzego zishinzwe gutiza no kwegurira ubutaka bwa Leta abikorera.”
Isantere ya Ngarama ni hamwe mu hantu hagendwa cyane mu Karere ka Gatsibo ndetse no mu Ntara y’Iburasirazuba kubera ibintu bikurura abantu batandukanye, nk’abaza gusura urutare rwa Ngarama n’ubundi ruri mu nkengero y’iyi santere, ndetse kandi Ngarama ni inzira ihuza Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburasirazuba kimwe n’abaza kwivuza ku bitaro bikuru by’Akarere biri muri iyi Santere ya Ngarama.









