Ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe buvuga ko bugiye gutera ibiti bigera kuri 5,344,046 mu gihe cy’imyaka ibiri mu rwego rwo guhangana n’imihindagurukire y’ikirere, kubungabunga ibidukikije no kuzamura ikigero cyo gutera amashyamba.
Ni mu gihe u Rwanda rwiyemeje gutera ibiti bikabakaba miliyoni 60 mu mwaka w’ingengo y’imari 2025/2026 ndetse rwiha intego yo gutera ibiti birenga miliyoni 300 bitarenze 2029 muri gahunda ya kabiri ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, NST 2.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzirabatinya Modeste aganira na MUHAZIYACU yavuze impamvu y’iterwa ry’ibi biti.
Yagize ati: “Akarere kacu ni akarere gakunda guhura n’ibibazo by’ihindagurika ry’ikirere, kugira imvura nkeya, ngira ngo no mu minsi ishize twagaburiye abaturage mu mirenge igera kuri itandatu, kikaba ari kibazo gituruka ku mvura nke tugira, turifuza gutera ibiti kugira ngo ikirere cyacu cyongere gikurure imvura.”
Visi Meya Nzirabatinya akomeza agira ati: “Icya kabiri, buriya turi ku 18% mu gutera amashyamba kandi tugomba kugera kuri 33% bivuze ko turacyafite hafi 15% tugomba gukora mu gutera ibiti, rero ni akazi kadutegereje.”
Yavuze ko abafatanyabikorwa bazabafasha gutera ibi biti baganirijwe kugiravngo buri wese atangire yitegure yaba gutegura ingemwe, ubutaka n’ibiti.
Yongeyeho ko mu kwezi kwa cumi na kumwe( Ugushyingo 2026) ariho bazatangira gutera ibiti mu buryo dusanzwe bikabafasha kugera ku ntego bihaye.
Visi Meya Nzirabatinya yasabye abaturage ubufatanye n’uruhare rw’umuryango muri iyi gahunda, ati: “Turifuza ko n’umuryango utera, bajyaga bagira gahunda y’ibiti bitatu ariko turi kuvuga imvugo ‘gutera amashyamba’ ku buso bwagutse kugira ngo habeho koko kugarura imvura. Turabasaba gutanga ubutaka kuko hari n’aho tuzatera mu butaka bw’abaturage ariko ibiti biba ari iby’abaturage.”
Akarere ka Kirehe muri uyu mwaka w’ingengo y’imari biteganyijwe ko hazaterwa ibiti by’imbuto ziribwa bingana na 22,500, haterwe ibivangwa n’imyaka ku buso buhuje bungana na hegitari 1,600, haterwe kandi ibiti bivangwa n’imyaka ku butaka budahuje bingana na 1,555,545. Hasazurwe amashyamba y’abaturage ku buso bungana na hegitari 150.








