MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abahinzi biteze inyungu mu kwitabira imurika mbere y’itangira ry’igihembwe cy’ihinga

Yussuf HakizimanaYanditswe na Yussuf Hakizimana
19/08/2024

Icyizere ni cyose ku bahinzi n’aborozi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bitabira imurikagurisha mpuzamahanga (expo) riri kubera i Rwamagana, bafite intego ko kubona amakuru ahagije azabafasha guhinga neza igihembwe cy’ihinga cya 2025A ndetse n’amasoko y’umusaruro wabo.

Abaturage barakora ibi kugira ngo barebe bimwe mu bikorwa biri kumurikwa, haba ibyo abandi bagezeho, inyongeramusaruro, ubunararibonye mu kubyaza umusaruro ibiva ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’uko ubuhinzi n’ubworozi byakorwa hagamijwe kubona amafaranga.

Ubwo umunyamakuru wa Muhazi Yacu yasuraga ahabera iri murikagurisha i Rwamagana ku munsi waryo wa kabiri, kuri uyu wa 18 Kanama yasanze hari abakiri kwitegura, dore ko iri murika ryaje rikurikirana n’iryo ku rwego rw’igihugu ryarangiye kuya 15 Kanama, naho irya Rwamagana rigatangira kuya 17 Kanama.

Umwe mu baturage bari bitabiriye ni Uwambaje Mwajuma atuye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana. Uwambaje avuga ko ahinga urutoki mu murenge wa Rubona.

Yagize ati: “Icyanzanye ni ukureba aho abandi bageze bakora, ndi gushaka amakuru y’uburyo abantu bahinga ibitoki kandi bikabona isoko ryiza, nk’ubu twejeje ibitoki ariko kuko ari byinshi igiciro cyaragabanyutse, ndashaka kubona ahari inganda mvugane nazo uko twajya dukorana.”

Muhizi Albert we ari muri koperative ihinga imboga mu Murenge wa Gishari, nawe yemeza ko icyamuzanye ari ugushaka amakuru atandukanye y’uburyo bazagurisha imboga beza kandi ku giciro cyiza.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburasirazuba – PSF Nkurunziza Jean de Dieu yemeza ko buri wese uzitabira iri murika azabona amakuru ahagije kandi yamufasha gutera imbere mu byo akora.

Yakomeje agira ati: “Iri murikagurisha rije rikurikira iryo ku rwego rw’igihugu ndetse n’isozwa ry’imurikabikorwa rya 17 ry’ubuhinzi n’ubworozi ku Mulindi, nabo baraje, kudasura iri murika ryacu ni ukunyagwa zigahera kuko abahinzi turitegura igihembwe cy’ihinga, aha rero hari amakuru menshi y’ihinga.”

Nkurunziza yakomeje asaba abaturage kwitabira ku bwinshi kandi bakabona amakuru bifuza dore ko Intara y’Iburasirazuba ifatwa nk’ikigega cy’igihugu mu buhinzi n’ubworozi.

Iri murikagurisha izasozwa ku wa 03 Nzeri, kugeza ubu mu bamurika bagera kuri 300, ubuyobozi bw’iri murika bwemeza ko abagera kuri 90% bamaze kuhagera gusa n’abandi nabo barategerejwe kuko hari abakiri kuza.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Yussuf Hakizimana

Yussuf Hakizimana

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge
Inkuru z'ingenzi

Ngoma: Ibyamamare byasobanuye uko kwamamara bishoboka utanyoye ibiyobyabwenge

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Abaturage bari kwiteza imbere binyuze mu mirimo yo kubaka imihanda

Gatsibo: Abaturage bari kwiteza imbere binyuze mu mirimo yo kubaka imihanda

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU