Abaturage bari mu bikorwa byo kubaka imihanda hirya no hino mu Karere ka Gatsibo bavuga ko uretse ko bigiye kuborohereza mu ngendo, barimo no gukorera amafaranga agiye kubafasha kwiteza imbere.
Hirya no hino mu Karere ka Gatsibo hari kubakwa ibikorwaremezo birimo imihanda, ndetse kuri ubu muri aka karere hari kubakwa imihanda ya kaburimbo ifite uburebure bw’ibirometero birenga bitatu.
Umuturage witwa Uwimana Liberatha utuye mu Murenge wa Gitoki, avuga ko ibi bikorwa byo kubaka imihanda byamuhinduriye ubuzima.
Yagize ati: “Hano mu kazi dukora duhembwa neza kandi amafaranga tuhakura azangirira akamaro, kuko kuri ubu ngiye kuguramo inzugi zigezweho zo gushyira ku nzu yanjye.”
Undi witwa Mutimutuje Noella utuye mu Murenge wa Rwimbogo, uvuga ko amafaranga akura muri ibi bikorwa byo kubaka umuhanda azakuramo igishoro cyo gukora ubucuruzi ndetse akaniyishyurira amashuri y’imyuga.
Ati: “Ibikorwa byo kubaka umuhanda nakuyemo ubwisungane mu kwivuza, ndimo ndashaka kujya kwiga imyuga yo gusuka ndetse no guca inzara, ikindi kandi aha nzakuramo n’igishoro nge gucuruza imbuto.”
Si aba gusa kandi hari nabandi bemeza ko bungukiye muri ibi bikorwa byo kubaka umuhanda, aho bamwe biguriye amatungo magufi, amagare yo gukora umwuga w’ubunyonzi n’ibindi.
Uretse kuba iyi mihanda iri kubakwa irimo irahindura ubuzima bw’abaturage mu mibereho yabo, banagaragaza ko iyi mihanda ije gukemura ibibazo bari bafite byo gukora ingendo, bagaragaza ko mu gihe cy’imvura bagorwaga no kugenda mu gihe cy’izuba nabwo ivumbi rikaba ryinshi.
Habimana Lambert utuye mu Kagari ka Simbwa mu Murenge wa Kabarore avuga kuri iki kibazo agira ati: ‘”Aha hatarashyirwa kaburimbo yari imihanda y’ibitaka, nabwo itari minini idasobanutse, ubwo bashyizemo kaburimbo ubu nibwo yayobanutse.”
Habimana akomeza agaragaza ko bashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo kubera ibikorwaremezo bagenda babagezaho.
Ati: “Twishimira ibikorwa leta igenda itwegereza, imiyoborere myiza Kabarore yaravuguruwe nk’umuntu wahageze 2007, hari inzu zidasobanutse nta nyubako zari zihari, ariko ubu ngubu dufite inyubako zisobanutse n’imibereho myiza itugeraho nta kibazo gihari.”
Mu Karere ka Gatsibo cyane cyane mu bice byo mu mujyi, hari kubakwa imihanda ifite uburebure bwa kilometero 3.43, ikaba ari imihanda ihuza imirenge y’aka karere, imirimo yo kuyubaka ikaba igeze ku kigero kiri hejuru ya 70%, mu gihe imirimo izaba yuzuye abaturage bagaragaza ko bazaba baciye ukubiri n’ivumbi ndetse n’ibyondo mu gihe cy’imvura, kandi ko imirimo yo kuyubaka isiga bitandukanije n’ubukene.








