MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Abacuruzi bagaragaje inzitizi zituma ibyoherezwa mu mahanga bitiyongera

Felix NyabyendaYanditswe na Felix Nyabyenda
28/05/2024

Abacuruzi batandukanye bohereza ibicuruzwa mu mahanga byiganjemo ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bavuga ko ubumenyi buke ku bahinzi mu kongera umusaruro no kutizerana hagati yabo n’abo babonyeho amasoko ari zimwe mu mbogamizi zituma ibyo bohereza mu mahanga bitiyongera.

Ibi babigarutseho kuri uyu wa 27 Gicurasi 2024 mu mahugurwa y’iminsi ibiri ari kubera mu Karere ka Nyagatare, yateguwe n’Ikigega nterankunga cy’Abanyamerika USAID binyuze mu mushinga USAID Kungahara wagure amasoko. Aya mahugurwa agamije kureba uko ibyoherezwa mu mahanga byakwiyongera binyuze mu isoko rusange ry’ibihugu byo ku mugabane w’Afurika ndetse n’imbogamizi zikigaragaramo.

Mugabo Alex ufite Kampani yitwa RSM 250 Rwanda Ltd ikora ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ikabyohereza hanze, yavuze ko Leta yita cyane ku bohereza ibicuruzwa mu mahanga ikibagirwa abatunganya uwo musaruro imbere mu gihugu.

Ati” Twebwe ntabwo twohereza ibicuruzwa hanze gusa ahubwo tunita ku bahinzi kuko bafite ibibazo byinshi birimo kutagira ubumenyi buhagije bwo gutunganya umusaruro uhagije, kuko ibyo twohereza ni bo babiduha. Twe dufite isoko, ikibazo ni ibyo tubaha, ndasaba Leta gufasha abahinzi kongera ubuso bahingaho kandi bakaba bafite n’ubumenyi bw’uko bikorwa.”

Gisa Léonard ufite Kampani yitwa Plus M Group we yavuze ko imbogamizi akunda guhura na yo ari uko abakiliya be baba mu bindi bihugu hakaba ubwo batamubera inyangamugayo igihe yabahaye ibicuruzwa. Yongeyeho ko uwo mukiliya ashobora gutinda kumwishyura cyangwa akanamwambura bikaba byadindiza ubucuruzi akora.

Mudatenguha Ferdinand, umukozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe uruhererekane nyongeragaciro rw’ibikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi yavuze ko hari ibikorwa bakora bifasha abahinzi kongera umusaruro.

Ati” Binyuze mu Kigo cy’ubuhinzi RAB hari ibyo dukora birimo gushakira abahinzi imbuto nziza no kubakangurira  gufata neza imbuto tubaha, bakanazikurikirana igihe baziteye. Ikindi tubaha nkunganire ku nyongeramusaruro kugira ngo badahendwa maze bibafashe gushora mu kongera ubuso bahinga.”

Ku kijyanye n’abacuruzi batenguhwa n’abo babonyeho amasoko hanze y’u Rwanda, Murigande Fred, Umukozi muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, yavuze ko mu bucuruzi bugezweho kwizerana ari ingenzi ariko ko bidakuyeho igihamya cy’uko bakorana ubwo bucuruzi bityo agira inama abo bacuruzi yo kugirana amasezerano kuko bizafata igihugu kubyinjiramo binyuze muri za amabasade  z’ibihugu byombi zikabasha kubahuza.

Amasezerano ashyiraho isoko rusange ry’Afurika yemerejwe i Kigali muri Werurwe 2018, ashyirwa mu bikorwa muri Gicurasi 2019. Kuva icyo gihe nta gikorwa cy’ubucuruzi kigeze kiba hagati y’Igihugu n’Ikindi  kugeza tariki 30 Nzeri 2022 aho Kampani yo mu Rwanda ikora kawa yitwa Igire coffee ya Briggette Harrington yohereje ibicuruzwa byayo byuzuje ibisabwa ku Cyicaro Gikuru cy’iri soko kiri i Accra muri Ghana.

Ibyo byatumye ibihugu umunani byishyira hamwe tariki 7 Ukwakira 2022 i Accra muri Ghana ari byo Cameroun, Misiri, Ghana,Kenya,Ibirwa bya Maurice,u Rwanda, Tanzania na Tunisia yafatwaga nk’indorerezi, bishinga umuryango ufasha abacuruzi gucuruzanya witwa Guided Trade Initiative.

ibyo bihugu byatinyuye ibindi none ubu bimaze kuba 32. Uyu muryango ufasha kandi abacuruzi koroshya ubucuruzi hagati y’igihugu n’ikindi hatabayeho gusoresha ibicuruzwa ku ijanisha riri hejuru.

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Felix Nyabyenda

Felix Nyabyenda

Izo bijyanye

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe
Amakuru

Ubuyobozi busaba abaturage kugira amakenga ku batekamitwe

06/11/2026
Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3
Ibidukikije

Rwamagana: Hatangijwe igikorwa cyo gutera ibiti miliyoni 2,3

06/11/2026
Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda
Amakuru

Polisi yaburiye abagenda bavugira kuri telefone mu muhanda

06/11/2026
Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda
Amakuru

Umutingito ufite ubukana bwa 6.4 wabereye muri Tanzania wumvikanye no mu Rwanda

05/11/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Gatsibo: Ubuyobozi bwahagurukiye ikibazo cy’Ibigo by’urubyiruko bidakora neza

Gatsibo: Ubuyobozi bwahagurukiye ikibazo cy’Ibigo by’urubyiruko bidakora neza

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU