Abahanzi barimo Muyango Jean Marie Vianney na Mariya Yohana bakanguriye urubyiruko rwo mu Karere ka Kirehe kwirinda ibiyobyabwenge, ubusinzi n’inzoga zitujuje ubuziranenge, basaba n’ababyeyi kugira uruhare mu kurera abana no kubarinda imyitwarire mibi.
Ubu butumwa bwatanzwe ku wa 16 Ukwakira 2026, mu bukangurambaga bwa Zibukira Awareness Campaign, bwabereye muri Kirehe Gymnasium, bugamije gukangurira Abanyarwanda, by’umwihariko urubyiruko, gukunda Igihugu, gusigasira Ubumwe n’Ubudaheranwa no kwirinda imyitwarire ibangamira imibereho myiza.
Ubu bukangurambaga bwateguwe n’ihuriro ry’abahanzi IBIGWI, ku bufatanye n’itorero INDEJURU ryo mu Rukari, mu Karere ka Nyanza.
Mu bahanzi babwitabiriye harimo Umubyeyi Mariya Yohana, Muyango Jean Marie Vianney, Eric Senderi, Nzayisenga Sophie na Samora Machel, hamwe n’itorero INDEJURU.
Muyango Jean Marie Vianney aganira na MUHAZI YACU yasabye urubyiruko gukomeza kwirinda inzoga z’inkorano zizwi nk’iz’Ibyuma’ ashimangira ko zigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abazinywa.
Yagize ati: “Nta muntu uranywa icyuma ngo akimire, icyuma kiracyeba, icyuma kirakomeretsa, icyuma kirica. Twagize Imana abakuru bacu barabibonye barabihagarika, ahasigaye ni ukugenda dukangurira urubyiruko kuzibukira cyane ibyo bintu kuko ari bibi.”
Yasabye kandi ababyeyi kuba ku isonga mu kurinda abana imyitwarire mibi, abibutsa ko uburere butangirira mu rugo.
Ati: “Ababyeyi ni bo barera abana bwa mbere. Mu rugo batabibonye, batagiye babibabwira kandi batabibona iwabo, nta ho babikura kuko ibyinshi baba babibonye iwabo.”
Umubyeyi Mariya Yohana na we yagarutse ku ruhare rw’ababyeyi mu gukumira ibiyobyabwenge, asaba urubyiruko rwabiguyemo kubireka rukagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
Yagize ati: “Nk’abantu bakuru, ababyeyi, turagira ngo tubabwire ko abana bato cyangwa abantu bakuru numvise barabinyuzemo by’ibiyobyabwenge bakwiye kubivamo bakaba Abanyarwanda bafite ubudasa n’ibyo biyobyabwenge; kutagira ubwenge urumva ko nta kintu umuntu aba afite.”
Yakomeje asaba ababyeyi kudacika intege mu kuganiriza abana babo no kubatoza indangagaciro zibafasha gukura neza.
Ndihokubwayo Elie, umwe mu rubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga, yavuze ko nubwo inzoga z’inyuma zahagaritswe, hari aho zikigaragara, bityo urubyiruko rukwiye gukomeza gufatanya mu kuzirwanya.
Yagize ati: “Nubwo ibyuma byaciwe hari hamwe na hamwe bigenda biboneka, ariko nk’urubyiruko tuzakomeza gushishikariza bagenzi bacu kubicikaho no kubirwanya.”
Yavuze ko kubona abahanzi bakuze bakomeje gutanga ubutumwa bwubaka byamubereye urugero, bituma yiyemeza na we kuzatoza abana be kwirinda ibiyobyabwenge.
Zibukira igamije gukumira imyitwarire ibangamira umuryango Nyarwanda
Musinga Joe, ushinzwe ubukangurambaga bwa Zibukira, akaba n’umuhanzi, yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije gukangurira Abanyarwanda kwirinda ibibi birimo imyitwarire mibi, inzoga z’ibyuma, ubusinzi bukabije n’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Muri iki gikorwa kandi, abitabiriye babanje gufata umunota wo kuzirikana umuhanzi Nyiranyamibwa Suzana, witabye Imana kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Ukwakira 2026, azize uburwayi yari arwariyemo mu Bubiligi.
Ubukangurambaga bwa Zibukira bwatangiriye i Kigali ku wa 1 Ukwakira 2026, bukaba buteganyijwe gusozwa ku wa 1 Gashyantare 2027, nyuma yo kugera mu turere twose tw’Igihugu.
Buhamagarira urubyiruko n’ababyeyi gufatanya mu kurwanya ibiyobyabwenge n’indi myitwarire mibi, hagamijwe kubaka umuryango Nyarwanda urangwa n’ubuzima bwiza, indangagaciro no gukunda Igihugu.

















