Abanyeshuri 1.097 bakopeye ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2025-2026, ntibazahabwa andi mahirwe yo kongera gukora ibyo bizamini.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, kuri uyu wa 11 Nzeri 2026, ubwo hatangazwaga amanota y’abanyeshuri 108,405 bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko abanyeshuri bagaragayeho gukopera bari bazi neza ibyo bakoraga, bityo ko batazafashwa nk’abanyeshuri bo mu mashuri abanza na bo bagaragayeho ikibazo nk’iki.
Ati: “Mu by’ukuri ntabwo ari impinja, ni abantu bazi icyo bakora.”
Mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza by’umwaka wa 2025-2026, abanyeshuri barenga 7,100 na bo bagaragayeho ikibazo cyo gukopera.
Iperereza ryagaragaje ko abo banyeshuri bakopejwe n’abantu bakuru. Bamwe mu bakekwaho kubakoresha ubwo buryo, barimo abayobozi bo mu nzego z’ibanze, barafashwe ndetse bakurikiranwa n’ubutabera.
Kubera ko abo banyeshuri bo mu mashuri abanza bari bato kandi byari byagaragaye ko bakopejwe n’abandi, hafashwe icyemezo cyo kubaha andi mahirwe.
Basubiyemo ibizamini bya Leta kuva ku wa 2 kugeza ku wa 4 Nzeri 2026, nyuma y’uko ibizamini bya mbere byari byagaragaye ko bitagenze neza kubera ibikorwa byo gukopera.







