MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nta muntu wishwe no kuba atanywa inzoga – Minisitiri Habimana Dominique

Gervais NiyonzimaYanditswe na Gervais Niyonzima
29/08/2026

Hashize igihe Igihugu cy’u Rwanda kiri mu rugamba rwo guca no guhangana n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge n’inzoga z’inkorano, ni muri urwo rwego Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique yibukije abaturage bo mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Rwimiyaga ko aribo bafite uruhare runini mu gukomeza guhangana n’ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bwabo, abibutsa ko nta muntu n’umwe wishwe no kuba atanywa inzoga.

Ibi Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa 29 Kanama 2026 ubwo mu Kagari ka Rwimiyaga haberaga umuganda rusange usoza ukwezi, ababwira ko Leta ishaka abaturage bafite ubuzima buzima buzira ibiyobyabwenge.

Minisitiri Habimana yagize ati: “Nazanywe no kongera kubasaba ubufatanye muri ino gahunda twatangiye yo kurwanya ibiyobyabwenge, nubwo turi kubica ariko ntabwo biracika burundu kuko hari abakibihishe tutirengagije kandi ko hari n’abagifite agatima karehareha bumva bakumbuye icyuma cyangwa se ibindi biyobyabwenge bigatuma bakora amakosa, rero turabasaba ubufatanye kugira ngo dukomeze kubihashya.”

Yongeye ati: “Igihugu cyacu ni Igihugu gifite intego, gifite umujyo uhamye, imiyoborere myiza kandi cyubaka abaturage bashoboye, bafite icyo bimariye maze bakabasha kugira n’icyo bamarira imiryango yabo, iki ni Igihugu gitera imbere kandi ibyo bisobanuye ko n’umuturage ari kwiteza imbere, ari gutera intambwe, icyo nicyo Gihugu cyacu ntabwo ari Igihugu cy’ibyuma, ntabwo ari abaturage babaswe n’inzoga cyangwa ibiyobyabwenge muri rusange.”

Minisitiri Habimana yagaragarije abaturage ko umuntu atanyoye inzoga ntacyo yaba ahubwo ko kuzinywa aricyo kibazo.

Yagize ati “Hari umuntu muzi wishwe no kuba atanywa inzoga cyangwa se ibiyobyabwenge? Niba ntawe bivuze ko ibiyobyabwenge ntacyo bimaze mu buzima bwacu nk’abaturage ahubwo ari ibyo kuduteza ibibazo gusa aho kutugirira umumaro.”

Minisitiri Habimana Dominique yakomeje agira ati: “Iyi gahunda yo guca ibiyobyabwenge ntabwo izigera ihagarara kuko tugamije gukomeza kubaka umuturage ufite ubuzima bwiza, umuturage w’Umunyarwanda agomba kuba ari umuturage usobanutse uzira ibintu ibyo aribyo byose bimukoroga mu bwonko bituma abaho nta gahunda yo kwiteza imbere afite.”

Bamwe mu baturage baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ubikoresha kandi koko ngo ubufatanye burakenewe kugira ngo bicike cyane ko ngo abaturage aribo baba bari aho bibera kurusha ubuyobozi.

Muringoma Evariste, yagize ati: “Abantu banywaga inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge muri rusange wasangaga aribo barangwaho no guteza amakimbirane mu miryango ndetse bakarangwa n’ibindi bibazo ariko ubu umutekano n’umutuzo birahari. Ubufatanye buratureba kuko ahanini ni twebwe tuba tuzi aho bikorerwa, rero uruhare rwacu ni ingenzi mu guhashya no kurwanya ibiyobyabwenge.”

Uwingeneye Clarisse, yagize ati: “Inaha ibyuma byari bimereye abantu nabi ariko turashimira Leta iri kubirwanya kuko ubu amahoro ari kuboneka. Umuntu yamaraga kunywa icyuma ukabona yazezengeye, imirwano ikaba myinshi ku buryo wamurebaga ukabona byabangije mu bwonko ariko ubu amahoro arahinda, nk’abaturage natwe turasabwa kugaragaza uruhare rwacu kugira ngo n’izisigaye zivanweyo zangizwe.”

Ibikorwa byo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge muri rusange birakomeje nk’uko Minisitiri w’Ubutegetsi by’Igihugu yabitangaje, kimwe no mu Karere ka Nyagatare ubuyobozi bukomeje gukusanya ibinyobwa nk’ibi hagamijwe kubaka umuryango Nyarwanda uzira ibiyobyabwenge.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Habimana Dominique ageza ubutumwa ku batuye i Rwimiyaga nyuma y’umuganda

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Gervais Niyonzima

Gervais Niyonzima

Izo bijyanye

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026
Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira
Amakuru

Kuba imbaraga z’Igihugu bisaba urubyiruko ruzira ubusinzi n’ibiyobyabwenge-Meya Rangira

20/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Rwamagana: Ubuyobozi bwasabye abaturage kutishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Rwamagana: Ubuyobozi bwasabye abaturage kutishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU