Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana basabwe kwirinda ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kuko bushobora guteza impanuka zituruka ku gusenyuka kw’ubutaka, ndetse n’ibindi bibazo ku baturage batuye hafi y’ahacukurwa.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 29 Kanama 2026, ubwo hakorwaga Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Kanama, wabereye mu Kagari ka Nyakabanda, mu Murenge wa Musha, aho abaturage n’abayobozi bakoze igikorwa cyo gusiba ibinogo byasizwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.
Ni ibinogo byari biteje impungenge abaturage muri iki gihe cy’imvura cyegereje, kubera ko byashoboraga kuzuramo amazi, bikaba ibyago ku bana ndetse bikagira n’ingaruka ku buzima n’umutekano w’abaturage batuye muri aka gace.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yasabye abaturage kwirinda kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, avuga ko uretse kuba ari icyaha gihanwa n’amategeko, bushobora no gushyira ubuzima bw’ababukora mu kaga.
Aganira MUHAZIYACU, yagize ati: “Turasaba abaturage birinde kwishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kubera ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi bishyira ubuzima bw’ababikora mu kaga.”
Yakomeje avuga ko ikibazo gikomeye ku bakora ubucukuzi butemewe ari uko akenshi bacukura batabanje gusuzuma imiterere n’ubukomere bw’ubutaka, bikaba bishobora gutuma ubutaka bubagwira.
Ati: “Abantu babukoraga hano ntabwo babaga babanje gupima ngo bamenye ngo ubu butaka ubucukuzi bugiye gukorerwaho bukomeye bingana iki. Iyo rero ubutaka butapimwe bishobora guteza ibibazo, Mu gihe iyo ari kompanyi yemewe ifite ibyangombwa biyemerera gukora ubucukuzi, bo baba barabanje gupima bakamenya ubukomere bw’ubutaka.”
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Musha bavuga ko ibinogo byasizwe n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe byari bibateye impungenge, kubera ko byashoboraga guteza impanuka, cyane cyane ku bana, ndetse bikagira n’izindi ngaruka mu gihe cy’imvura.
Bavuga ko gusiba ibyo binogo ari igikorwa cy’ingenzi mu gukumira ibyago no gutuma aho batuye harushaho kuba hizewe.
Nyiramana Viollette, yagize ati: “Ibi binogo byari bitubangamiye, Nk’ubu twegereje kujya mu bihe by’imvura, amazi yari kuzarekamo abana bakazabigwamo bakabisigamo ubuzima.”
Yavuze kandi ko amazi yari kureka muri ibyo binogo yashoboraga guteza ibindi bibazo birimo gusenyuka kw’ibice bimwe by’aho abaturage batuye no kororoka kw’imibu.
Irakoze Emmanuel we yavuze ko ibinogo byari biteje impungenge ku bana, ati: “Icyari kiduhangayikishije cyane ni abana. Umwana ashobora kujya gukina hafi y’aho hantu, ntamenye ko ari icyobo, akagwamo. Kuba uyu munsi byasibwe ni byiza kuko bigabanyije ibyago by’impanuka.”
Abaturage bavuga ko iki gikorwa cyo gusiba ibinogo cyabafashije gukumira ibyago byashoboraga kubageraho, ariko bagasaba ko hakomeza gukumirwa ubucukuzi butemewe kugira ngo hatongera gusigara imyobo n’ibinogo bishobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.
Mu rwego rwo guhangana n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, mu Karere ka Rwamagana hamaze gufatwa abantu 18, hafatwa n’ibiro 13.5 by’amabuye y’agaciro.
Muri abo bafashwe, abantu bane (4) bafatiwe mu kirombe giherereye mu Murenge wa Musha, batanu (5) bafatiwe mu cyuho bacukura mu buryo butemewe mu kirombe cya kompanyi DUMAC, giherereye mu Murenge wa Rubona, aho bafatanywe ibiro 11.5 bya Coltan, abandi 9 bafatiwe mu Murenge wa Kigabiro, bafite ibiro bibiri by’amabuye y’agaciro.
Abaturage basabwe gukomeza kugira uruhare mu kurinda umutekano w’aho batuye, gutanga amakuru ku bikorwa by’ubucukuzi butemewe no kwirinda kujya mu myobo yacukuwe mu buryo butagenzuwe.









