Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burakangurira abahinzi kureka umuco wo gutwika ibyatsi mu mirima kuko usibye kuba byangiza ubutaka, bigira n’ingaruka mbi ku bidukikije muri rusange.
Ahubwo abahinzi bashishikarizwa gukoresha ibyatsi n’ibisigazwa by’ibyo basaruye batwikira ubutaka, mu rwego rwo gusigasira ubutaka, bijyanye n’uburyo bushya bw’ubuhinzi budakomeretsa ubutaka buri gutangizwa mu Karere ka Gatsibo kimwe no hirya no hino mu Gihugu.
Biteganyijwe ko uburyo bushya bw’ubuhinzi budakomeretsa ubutaka mu Karere ka Gatsibo butangira gushyirwa mu bikorwa muri iki gihembwe cy’ihinga A 2027. Aho ibyanya bigega (FOBASI) byose bikorerwamo n’amakoperative bizahingwamo mu buryo budakomeretsa ubutaka; uretse ahahingwa umuceri.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko mu biganiro bagirana n’abaturage babakangurira kureka gutwika ibyatsi mu mirima kuko bituma ubutaka bwangirika ndetse bikangiza n’ikirere,
Akomeza agira ati: “ Ubutumwa duha abaturage ni uko gutwika ibyatsi mu mirima bitemewe kuko byangiza ubutaka ariko bikanangiza ikirere kandi inyigisho nk’izo twagiye tuzibwira abaturage bacu kenshi, ikiza ni uko abatari babyumva nibo bake, icyo tubashishikariza ni uko bakwitabira uburyo bushya bw’ubuhinzi budakomeretsa ubutaka bagakoresha bya byatsi ndetse n’ibisigazwa by’ibyo basaruye babisasiza kuko iyo babisasije bihinduka ifumbire bigatuma n’ubutaka bugumana umwimerere wabwo ndetse n’ifumbire yashyizwe ku bihingwa ntibe yatumuka ngo igende cyangwa ngo n’ubutaka butwarwe n’isuri.”
Bamwe mu bakora umwuga w’ubuhinzi baganiriye na MUHAZIYACU bavuga ko umuco wo gutwika ibyatsi mu mirima ugenda ucika ndetse ko uwufatwa abikora acibwa amande ariko ko hari abatarumva ububi bwabyo bakibikora.
Rukundo Samuel utuye mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Kabarore, aragira ati: “ Iyo urebye umuco wo gutwika ibyatsi mu mirima ugenda ucika mu bantu kuko n’inzego z’Ubuyobozi zigufashe utwika ibyatsi baguca amande, kandi akenshi mu nama zitandukanye barabivuga ko gutwika ibyatsi bitemewe kuko hari n’ababyitwazaga bagatwika imisozi kugira ngo bazabone uruhira rwo kuragira, ariko abantu ni abantu harimo abihisha bakabikora ariko si benshi, mbona kugira ngo bicike ari ugukomeza ubukangurambaga kuko kwigisha bisaba guhozaho.”
Ku bijyanye n’uko abaturage b’i Gatsibo bumva uburyo bw’ubuhinzi bushya budakomeretsa ubutaka, bavuga ko bataramenya uko bukorwa, ariko ko nibamara gusobanurirwa n’ababishinzwe uko bigenda biteguye gutangira ku bushyira mu bikorwa.
Mukagatete Odette atuye mu Mudugudu wa Mishenyi, Akagari ka Kabeza mu Murenge wa Kabarore, aragira ati : “Iyo gahunda ni nziza ariko nkatwe ntiturameya uko bikorwa, ababishinzwe nibatubwira uko bigenda natwe tuzatangira kubikora kuko niba aribyo bitanga umusaruro ntabwo twabura ku bikora ngo twongere umusaruro wacu.”
Ubuyobozi bw’Akarere Ka Gatsibo bukangurira abaturage kwitabira uburyo bwo guhinga budakomeratsa ubutaka, kuko ngo ari uburyo bwiza kandi bugabanya ibyo bashoraga mu buhinzi bwabo aho bibasaba guharura no kurima aho bagiye gutera imbuto gusa; ni uburyo kandi butuma ubutaka bukomeza kugira umwimerere wabwo ntibutwarwe n’isuri kandi bukongera umusaruro.






