Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye Abanyafurika kwisuzuma no guhindura imyumvire n’imikorere, kugira ngo umugabane ubashe gukoresha neza umutungo kamere, abantu n’ubundi bushobozi ufite mu kwiteza imbere.
Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026, mu nama mpuzamahanga yiga ku kwimakaza imyumvire ikwiye mu bayobozi b’Afurika, yabereye i Kigali.
Iyi nama yateguwe na African School of Governance (ASG), ishuri Perezida Kagame ari umwe mu bashinze, rigamije guteza imbere imiyoborere, ubushakashatsi no kubaka ubushobozi bw’abayobozi b’Afurika.
Perezida Kagame yavuze ko Afurika yateye intambwe mu nzego zitandukanye ugereranyije n’imyaka 50 ishize, nubwo hakiri ibibazo byinshi umugabane ugomba gukemura.
Ati: “Iyo dusubije amaso inyuma mu mateka, Afurika yahuye n’ibibazo byinshi mu myaka myinshi ishize. Ariko kandi Afurika imaze gutera imbere mu nzego nyinshi, nta gushidikanya. Afurika y’ubu si yo yariho mu myaka 50 ishize, haba ku bijyanye n’iterambere ndetse n’imitekerereze.”
Yagaragaje ko ikibazo gikomeye atari ukubura ibyo Afurika yakoresha mu iterambere, ahubwo ko hakwiye kwibazwa impamvu ibyo Umugabane ufite bitarahinduka iterambere rihagije.
Ati: “Mu by’ukuri, irabifite. Ifite abantu, ifite umutungo kamere, kandi ifite amateka dukwiye kuba twarigiriyemo amasomo menshi.”
Perezida Kagame yavuze ko Abanyafurika bamaze igihe baganira ku bibazo by’Umugabane, ariko ko igihe kigeze ngo ibiganiro bihinduke ibikorwa bifatika.
Ati: “Ariko ntidushobora gukomeza kuguma aho turi, duhora tuganira gusa ku bibazo byacu. Twamaze kumenya ibibazo dufite, kandi twemera ko dufite ibyo dukeneye kugira ngo tugere aho twifuza. Ariko kugeza ubu ntiturahagera.”
Yasobanuye ko Afurika ikwiye kwibaza impamvu idashobora kugera ku ntego zayo kandi ifite byinshi mu byangombwa ikenera mu iterambere.
Ati: “Twava dute ku mwanya wo kuba dufite hafi ya byose dukeneye, tuzi icyo tugomba gukora n’aho tugomba kugera, tukagera kuri Afurika twifuza? Byagiye bivugwa kenshi, hari Afurika twifuza. None se, niba dufite ibyangombwa byose dukeneye, kuki tutagira Afurika twifuza?”
Perezida Kagame kandi yavuze ko African School of Governance ishobora kugira uruhare mu kubaka ubumenyi no guhindura imyumvire ikenewe mu gukemura ibibazo by’Afurika.
Ati: “Iri shuri rero ni ishuri ryo kwigisha no gutanga ubumenyi, kandi abantu bazarigiramo byinshi bunguka. Ariko kandi rizaba ikigo kizubakwa hagamijwe guhindura imyumvire y’abantu no kubaka imyumvire ikenewe kugira ngo tugere ku byo twifuza.”
Yavuze ko hakenewe ubushakashatsi, ibiganiro n’isuzuma ryimbitse ku bibazo byagiye bituma Afurika idatera imbere ku rugero yifuza.
Ati: “Hari byinshi tumaze imyaka myinshi tutabasha kugeraho uko bikwiye. Tugomba kubyiga, kubikoraho ubushakashatsi, kubiganiraho no kubisuzuma, kugira ngo ubumenyi dufite tubashe kubukoresha mu guteza imbere Afurika.”
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko impinduka Afurika ikeneye zitagerwaho hatabanje guhinduka imyitwarire n’imyumvire y’Abanyafurika.
Ati: “Ntidushobora guhindura Afurika tutabanje guhindura imyitwarire yacu, uburyo dukora ibintu n’imyumvire yacu. Tugomba kubikora nta kabuza. Ntidushobora gukomeza kuvuga ibyo tugomba gukora, hanyuma ngo dukore ibinyuranye na byo.”
Yongeyeho ko hakwiye kubaho guhuza ibyo Abanyafurika bavuga, ibyo bifuza n’ibyo bakora, kugira ngo intego z’Umugabane zigerweho.
Ati: “Tugomba guhuza ibyo tuvuga, ibyo twifuza n’ibyo dukora, kugira ngo tubashe kubona umusaruro w’ibyo twifuza.”
Perezida Kagame kandi yasabye Abanyafurika kwigirira icyizere no kureka umuco wo guhora bareba ibyo abandi bagezeho nk’ibintu bidashoboka kuri bo.
Yavuze ko Umugabane wa Africa ufite abantu bafite ubushobozi bwo gukora ibikorwa bikomeye, ariko ko hakenewe kubahuza no kubaka uburyo ubwo bushobozi bwakoreshwa mu bikorwa bifatika.
Yagaragaje kandi ko Afurika ikwiye kwirinda gukomeza kwishingikiriza ku byemezo cyangwa amabwiriza y’abandi, ahubwo igashyiraho icyerekezo cyayo kandi ikagira ubushobozi bwo kugikurikiza.
Umukuru w’Igihugu yasabye Abanyafurika kuva mu muco wo kwijujuta no kwibanda ku bibazo gusa, ahubwo bagashyira imbaraga mu gushaka ibisubizo no guhindura uburyo bakora.
Muri urwo rwego, yavuze ko African School of Governance ikwiye kuba urubuga rw’ubumenyi n’ibitekerezo bifasha Afurika kwisuzuma, guhindura imyumvire no gushyira mu bikorwa ibisubizo byafasha Umugabane kugera ku iterambere wifuza.







