MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
MUHAZI YACU
  • AHABANZA
  • Amakuru
  • Ishoramari
  • Ubukerarugendo
  • Ubuhinzi & Ubworozi
  • Siporo & imyidagaduro
MUHAZI YACU
Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose

Nyiramahirwe w’i Rwamagana yasobanuye uko yavuye mu makimbirane akaba rwiyemezamirimo

Innocent BukuruYanditswe na Innocent Bukuru
26/08/2026
Nyiramahirwe Chantal w'i Rwamagana

Nyiramahirwe Chantal w'i Rwamagana

Nyiramahirwe Chantal, umugore wo mu Karere ka Rwamagana, avuga ko ubuzima bwe bwahindutse nyuma yo kuva mu makimbirane yo mu muryango, aho abagore bagenzi be bamuhaye igishoro cy’amafaranga 100,000 Frw, akagitangiza ubworozi bw’inkoko, nyuma akiga umwuga wo kuvanga no gusiga amarangi, ubu akaba ari rwiyemezamirimo.

Nyiramahirwe yabivuze ubwo yagezaga ubuhamya bwe ku bagore bitabiriye Inteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rwamagana, ashimangira ko kuva mu makimbirane byamuhaye amahirwe yo kongera kubaka ubuzima bwe no gutera imbere.

Yavuze ko yigeze kubaho mu muryango warangwaga n’amakimbirane, ibintu byamugiragaho ingaruka mu mibereho no mu mitekerereze, ariko abagore bagenzi be bakamuba hafi bakamufasha kuva muri icyo kibazo.

Ati: “Ndi umugore wari ubayeho mu makimbirane, ndi umwe mu bari mu miryango yari ibayeho nabi. Tubayeho mu makimbirane, ariko abagore baransanga, baranyegera baramfasha. Kuba mpagaze aha, mwampera abagore impundu.”

Nyiramahirwe avuga ko kuba umugore ushoboye kandi ugira uruhare mu iterambere ry’umuryango bidahagije ku isura yo hanze, kuko hari abagaragara nk’abishimye nyamara bafite ibibazo bikomeye mu ngo zabo.

Ati: “Kwitwa mutima w’urugo ni ibintu bitoroshye, ni ukubiharanira. Hari abagore benshi bari mu cyaro cyangwa mu mijyi bafite inzu zikomeye cyangwa ziciriritse ariko bahangayitse, bafite akababaro mu mutima. Nanjye ndi umuhamya wo kubivuga.”

Nyiramahirwe avuga ko ubwo amakimbirane yari amaze kugabanuka, abagore bagenzi be bamuremeye, bamuha amafaranga 100,000 Frw yo kumufasha gutangira igikorwa cyamwinjiriza amafaranga.

Avuga ko mbere atabonaga agaciro k’amafaranga make, bitewe n’ubuzima yari abayemo, ariko nyuma yo guhabwa inyigisho no gusobanurirwa uruhare rw’umugore mu kwiteza imbere, yahisemo gukoresha ayo mafaranga nk’igishoro.

Ati: “Abagore babonye amakimbirane atangiye kugabanuka, ndi umwe mu bagore baremeye bya bihumbi ijana biranzamura. Mbere numvaga amafaranga 100,000 Frw nta cyo amaze, ariko bamaze kunyigisha, ntangiye kumva icyo umugore ari cyo, bamaze kundemera, naguze inkoko, ntangirira ku nkoko 20.”

Yavuze ko yaguze umuswi umwe ku mafaranga 2,800 Frw, akaworora, nyuma y’amezi atatu akawugurisha amafaranga 6,000 Frw, ibintu avuga ko byamweretse ko n’igishoro gito gishobora kuvamo ibikorwa byunguka iyo gicunzwe neza.

Nyiramahirwe avuga ko mu gihe yakoraga ubworozi bw’inkoko yanabonye ko agomba kugira undi mwuga wamufasha kwagura amahirwe yo kwiteza imbere.

Ni bwo yize umwuga wo kuvanga no gusiga amarangi, ubu akaba awukoramo nk’umwuga umwinjiriza amafaranga.

Ati: “Mu gihe nakoraga natekerezaga ko wenda inkoko zageraho zikarwara zigapfa, ni bwo nize n’umwuga. Ubu ndi umugore uvanga amarangi nkanayasiga, ndi rwiyemezamirimo. Bampaye n’igikombe, mwumve ahantu ngeze nyuma yo kuva mu makimbirane n’ihohoterwa byagombaga kuntwara ubuzima.”

Avuga ko urugendo rwe ari urugero rw’uko umugore ushobora kuva mu bibazo bikomeye, akabona ubufasha, akagira icyerekezo gishya, akagira uruhare mu iterambere rye n’iry’umuryango.

Nyiramahirwe avuga ko kuba yaravuye mu makimbirane bitamubereye inyungu ku giti cye gusa, ahubwo ubu ubuhamya bwe bubasha gufasha indi miryango ikiri mu bibazo nk’ibyo yanyuzemo.

Ati: “Umugore uhohoterwa ahora yumva atsikamiwe, ariko ubu numva rwose narirekuye. Umugabo naramubwiye nti ‘tugiye kwesa imihigo, duhige n’indi, ntiwaza tukajyana?’ Arambwira ngo ‘n’uko untunguye’, ariko nanjye ndasigara nita ku matungo no ku mwana.”

Akomeza avuga ko ubu yageze ku rwego rwo kuba umuyobozi n’umujyanama w’abandi, aho aho kugira ngo ahora abwira abo ayobora ibyo bakwiye gukora, akoresha ibikorwa bye nk’urugero.

Ati: “Abo nyobora ntabwo nirirwa mbabwira ngo mukore iki. Ahubwo ndakora neza bakandebereho.”

Nyiramahirwe avuga ko iyo ageze mu miryango ifitanye amakimbirane, avuga ko ubuzima yanyuzemo ubwabwo buba ari ubuhamya bukomeye kurusha amagambo menshi.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rwamagana, Uwanyirigira Claudine, yabwiye MUHAZIYACU ko abagore n’imiryango yavuye mu makimbirane bagira uruhare rukomeye mu gufasha abandi bakiri muri ibyo bibazo.

Yagize ati: “Akenshi iyo twigishaga umuryango ukava mu makimbirane, ni bo bahindukiraga bakatubera ambasaderi. Abaturage babonaga umuryango wabaga mu makimbirane nyuma yo kuyavamo, bakabona bateye imbere.”

Yongeyeho ati: “Iyo hatanzwe ubuhamya, nyuma y’ubuhamya bubi hakaza ubuhamya bwiza, na byo byagiye bifasha imiryango yo mu Karere ka Rwamagana kuva mu makimbirane.”

Mu mwaka w’imihigo wa 2025-2026, mu Karere ka Rwamagana, binyuze mu bikorwa by’inama y’Igihugu y’abagore, imiryango igera kuri 619 yafashijwe kuva mu makimbirane, muri 819 yari yaragaragajwe nk’ifite ibibazo by’amakimbirane.

Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Rwamagana kandi buvuga ko, uretse gufasha imiryango kuva mu makimbirane, abagore banashyigikiwe muri gahunda zitandukanye zigamije kwihutisha iterambere ryabo.

Bamwe bahawe igishoro cyo gutangiza ibikorwa bibateza imbere, abandi bahuzwa n’ibigo by’imari kugira ngo babone inguzanyo, mu gihe hari n’abahawe inka n’amatungo magufi.

Urugero rwa Nyiramahirwe Chantal rugaragaza ko ubufasha bw’amafaranga make bushobora kuba intangiriro y’impinduka nini iyo buherekejwe n’ubujyanama, kwigishwa no kugira ubushake bwo gukora.

Uwanyirigira Claudine, Umuhuzabikorwa w’inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Rwamagana

Sangiza iyi nkuru:

  • Tweet
  • Share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Share on Telegram (Opens in new window) Telegram
  • Share on Reddit (Opens in new window) Reddit
  • Share on Tumblr
  • Email a link to a friend (Opens in new window) Email
  • Print (Opens in new window) Print
Sangiza kuri FacebookSangiza kuri XSangiza kuri Whatsapp

UMWANDITSI

Innocent Bukuru

Innocent Bukuru

Izo bijyanye

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza
Ibiza

Nyagatare: Inzu 20 z’abaturage zasenywe n’ibiza

22/09/2026
Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe
Umuryango

Turifuza kugira umuryango urangwa n’ubwubahane, uburinganire n’ubwuzuzanye-Visi Meya Imanishimwe

21/09/2026
Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa
Amakuru

Abaturage basaba ko ibiro by’Umurenge wa Kigabiro byavugururwa

21/09/2026
Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo
Amakuru

Ibiryabarezi bigera kuri 800 bimaze gufatwa i Gatsibo

21/09/2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Inkuru ikurikira
Nyagatare: Hasaruwe Toni 1,782 za kawa mu isizeni ishize ya 2026

Nyagatare: Hasaruwe Toni 1,782 za kawa mu isizeni ishize ya 2026

MUHAZI YACU

© 2025 MUHAZI YACU

ABO tURIBO

  • Abo Turibo
  • Twandikire

Dukurikire

Nta gisubizo
Reba ibisubizo byose
  • Ahabanza
  • Amakuru
  • Ubukerarugendo
  • Mu Mafoto
  • Siporo & imyidagaduro
  • Abo Turibo
  • Twandikire

© 2025 MUHAZI YACU